Minisitiri Biruta yasuye Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Santarafurika

Ku wa Gatandatu tariki ya 15 Mutarama 2022, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yasuye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga no kugarura amahoro mu gihugu cya Santarafurika.

Abasuwe kuri uyu munsi ni abapolisi b’u Rwanda bakorera mu murwa mukuru Bangui, bagizwe n’amatsinda abiri ariyo RWAFPU1 ifite inshingano zo kurinda inyubako z’umuryango w’abibumbye no gucunga umutekano w’abacamanza b’urukiko mpanabyaha rwihariye ndetse n’itsinda rya RWAPSU rishinzwe kurinda umutekano w’abayobozi bakuru muri guverinoma ya Centrafrique ndetse n’umuyobozi mukuru w’ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye MINUSCA muri Centrafrique.

Chief Superintendent of Police (CSP) Innocent Rutagarama Kanyamihigo wakiriye Minisitiri Dr Vincent Biruta mu kigo cya MAMICA 2 gicumbikiye itsinda ry’abapolisi ba RWAPSU nyuma yo kumuha ikaze yamusobanuriye imiterere n’inshingano abapolisi b’u Rwanda bafite mu bikorwa byo kubungabunga no kugarura amahoro mu gihugu cya Centrafrique.

Mu ijambo rye, Minisitiri Biruta yavuze ko yaje gusura aba bapolisi abazaniye ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda bwo kubasuhuza, kubifuriza umwaka mushya no kubashimira ubwitange n’umurava bakorana akazi kabo.

Yagize ati “ Igihugu na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika babashimira ubwitange n’umurava mugaragaza mu kurangiza neza inshingano zanyu, isura nziza y’u Rwanda igaragarira mu bikorwa mukorana ubunyamwuga ndetse n’imyifatire yanyu.”

Minisitiri Biruta yaboneyeho umwanya wo kugaragariza aba bapolisi ishusho y’umubano w’u Rwanda n’ibihugu by’ibituranyi aho yagaragaje ko muri rusange umubano wifashe neza kandi ko umunsi ku munsi hari ibikorwa bigenda bikorwa kugirango umubano w’u Rwanda n’ibihugu by’abaturanyi urusheho kuba mwiza.

Minisitiri Biruta yasoje ijambo rye abwira abapolisi ko mu Rwanda ari amahoro umutekano ari wose kandi u Rwanda rukataje mu iterambere ni ubwo nk’ahandi hose ku Isi icyorezo cya COVID 19 cyabaye inzitizi ariko ko Leta yashyizeho ingamba zo kukirwanya zirimo no gukingira abanyarwanda bose bagejeje igihe cyo gukingirwa.

U Rwanda rufite abapolisi basaga 500 mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga no kugarura amahoro muri Centrafrique bagabanyije mu matsinda atatu, abiri ( RWAFPU 1, RWAPSU 2) akaba akorera mu mujyi wa Bangui, abapolisi bihariye ( Individual Police officers) bakorera mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse n’ itsinda rya gatatu ( RWAFPU2) rikorera mu gace ka Kaga- Bandoro mu Ntara ya Nana – Grebezi mu birometero magana ane (400 km) uvuye mu murwa mukuru wa Bangui.

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nkuko Radio RFI ibitangaza,ntabwo intambara yahagaze muli RCA.Inyeshyamba ziracyarwana.Umuti ntabwo ari ingabo z’amahanga,ahubwo ni ibiganiro by’abanyagihugu.
Ni gake cyane intambara zikemura ibibazo.Niyo uruhande rumwe rutsinze,hashira igihe intambara ikongera.Gusa bamwe bungukira mu ntambara.Urugero,UN ibahemba ibifaranga byinshi.

rangira yanditse ku itariki ya: 16-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka