Minisitiri Biruta yaganiriye n’intumwa ya Amerika ku kibazo cy’umutekano muri Congo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta wungirije muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Wendy Sherman, ku mutekano muke urangwa mu gihugu cya Congo.

Minisitiri Biruta yaganiriye na Wendy Sherman
Minisitiri Biruta yaganiriye na Wendy Sherman

Amakuru yashyizwe ahagaragara avuga ko aba bombi baganiriye ku bibazo by’umutekano wa Congo, birimo uburyo bwo guhagarika ibikorwa bihungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’uburyo bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santarafurika.

Wendy Sherman yashimangiye ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishyigikiye ubuhuza ku bibazo biri mu Burasirazuba bwa DRC ndetse n’ibiganiro biyobowe na Angola n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ndetse zigasaba ko impande zose zihagarika ibikorwa bya gisirikare muri aya makimbirane, bakarushaho kongera imbaraga mu nzira y’umubano mwiza mu bya Politiki.”

Congo ni igihugu cyibasiwe n’imitwe yitwaje intwaro isaga 150 ibarizwa muri iki gihugu igahungabanya umutekano w’abaturage babo.

Igihugu cya Congo cyakunze kubwira amahanga ku kibazo cy’umutwe wa M23 ariko ntiwite ku yindi mitwe yitwaje intwaro irimo n’uwa FDLR.

Tariki 01 Kamena 2022 Umunyamabanga wa Leta ya USA Anthony Blinken yakiriye i Washington intumwa z’abayobozi bari baturutse muri DRC zoherejwe na Perezida Félix Tshisekedi, zari ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula ndetse n’intumwa yihariye y’umukuru w’Igihugu, Serge Tshibangu.

Nyuma y’uru ruzinduko rw’abayobozi ba Congo, Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yatangaje ko ihangayikishijwe n’umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Igisubizo kirambye cy’ibibazo bya Congo u Rwanda ruvuga ko kiri mu Banyekongo ubwabo kandi ko inshingano zo kugarura amahoro zikwiye kubazwa abaybozi b’iki gihugu.

Mu biganiro biheutse gutangwa na Minisitiri Dr Biruta Vincent mu nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda yasabye amahanga ko akwiye kurebana ubushishozi ibibazo biri muri Congo bahereye mu mizi y’ikibazo kugirango gikemuke burundu, ariko Congo ikabazwa uruhare rwayo mu byo igomba kubahiriza binyuze muri gahunda z’ibiganiro bikomeje.

Minisitiri Biruta yasabye ko M23 itagomba kugereranywa n’u Rwanda kuko atari ikibazo cy’u Rwanda rugomba gukemura ahubwo ari ikibazo cya Congo.

U Rwanda rukomeza ruvuga ko kugirango hakemurwe intandaro y’amakimbirane akomeje kugaragara mu Burasirazuba bwa RDC, hakwiye gukemurwa ibibazo by’umutwe wa FDLR ukiri ku butaka bwa DRC aho wakomeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse no kuba leta ya Kinshasa yarananiwe gukemura ibibazo byo kwibasira abaturage bavuga ururimi rw’ikinyarwanda akaba ari kimwe mu mpamvu nyamukuru yatumye havuka M23.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka