Menya umusaruro uva mu bikorwa by’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro
Mu myaka 20 ishize u Rwanda rugaragara mu ruhando rw’ibihugu bigira uruhare mu butumwa bwo kugarura amahoro ku Isi no kuyabungabunga. Umwihariko w’ibikorwa biranga abarimo Ingabo ndetse na Polisi by’u Rwanda boherezwayo, biri mu bikomeje kugaragazwa nk’inkingi ikomeye mu gutuma ahenshi mu hakorerwa ubwo butumwa bwo kubungabunga amahoro, hagaragara impinduka nziza.
Abasirikari n’Abapolisi b’u Rwanda boherezwa mu butumwa, bwaba ubw’Umuryango w’Abibumbye(ONU) ndetse n’ubw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumbwe (AU), mu bihugu birimo nka Repubulika ya Santarafurika, Mozambique, Sudani y’Amajyepfo, Sudani n’ahandi; ibyo bahakorera byarenze urwego rwo kuba ari ibyibanda ku kugarura umutekano n’ituze ku baturage b’ibyo bihugu, bigera no ku rwego rw’ibikorwa by’ubufatanye binyuze mu muganda, ubuvuzi, uburezi, gusana no kubaka ibikorwa remezo n’ibindi bizamura imibereho myiza y’abaturage.
Bubatse ibigo n’ibyumba by’amashuri byazamuye ireme ry’uburezi
Iterambere ry’uburezi binyuze mu kubaka ibigo by’amashuri, gutanga ibikoresho by’ishuri ku bana b’abanyeshuri, biri mu byo Ingabo z’u Rwanda zitayeho mu bihugu zikoreramo ubutumwa bwo kubungabunga amahoro.
Urugero nk’Igihugu cya Sudani cyashegeshwe n’umutekano mucye wahagaragaye kuva mu mwaka wa 2003, bitewe n’Abarwanyi b’inyeshyamba z’aba Janjaweed, mu bitero bagaba bya hato na hato, byagiye byibasira abaturage batari Abarabu, aho izo mvururu kugeza ubu zimaze guhitana ubuzima bw’abasaga ibihumbi 300, ndetse abandi basaga Miliyoni imwe bakuwe mu byabo.
Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu bikorwa byo kugarurayo amahoro, zongeyeho n’ibindi bikorwa birimo nko kubaka ibyumba by’amashuri mu bice bitandukanye by’Intara ya Darfur, harimo nk’ibigera ku 10 byubatswe mu nkambi y’abaturage bakuwe mu byabo ya Abushouk mu Karere ka El Fasher, ibyumba bine byubatswe ahitwa Kabkabiya, bine byubatswe ahitwa Saraf Umra n’ahandi.
Mu handi hagaragara ibikorwa bishimangira akamaro k’uburezi butejwe imbere bigizwemo uruhare n’Ingabo z’u Rwanda, ni mu bice bimwe na bimwe byo mu gihugu cya Sudani y’Epfo, harimo nk’ahitwa Kapuri, ahubatswe Ikigo cy’amashuri abanza mu mwaka wa 2015, kikaba gifite ubushobozi bwo kwigwamo n’abana basaga 500 bo mu mashuri y’incuke hamwe n’abanza.
Ibyo ntibyagarukiye aho, kuko na nyuma yaho, hakomeje ibikorwa bitandukanye by’umuganda ugenda ukorwa, ukibanda ku kubungabunga inyubako z’ikigo no kunoza isuku, ari nako haterwa ibiti by’imbuto ziribwa.
Hirya no hino aho Ingabo ziri mu bikorwa byo kugarura amahoro, zinatanga ibikoresho by’ishuri birimo amakayi ku banyeshuri, ibitabo, ibikapu, ibikoresho byifashishwa mu kunoza isuku y’abakobwa (Cotex) ndetse n’ibyifashishwa mu kwidagadura mu mikino itandukanye, cyane cyane nk’umupira w’amaguru na Volleyball.
Ubuvuzi:
Ubuvuzi bushingiye ku gusuzuma indwara, kuzivura, kuzikingira no kuzitangaho ubujyanama bwo kuzikumira, biri mu byo Ingabo z’u Rwanda zibandaho mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, dore ko no muri ibyo bihugu, kubera intambara n’imvururu ziberayo, biba biri mu byashegeshwe cyane.
Mu nkambi ya Malakal, imwe mu zibarizwa muri Sudani y’Epfo ikaba inatuwe n’umubare munini w’Impunzi dore ko zibarirwa mu bihumbi 50, Ingabo z’u Rwanda ziheruka kuhatanga ubufasha mu by’ubuvuzi, ibyishimiwe cyane n’abaturage bagaragaje ko hirya y’umutekano izi ngabo zibabungabungiye, hiyongeraho kubavura indwara, bikaba biri mu by’ingenzi baba bakeneye.
Mu kwezi k’Ukwakira 2024, mu gikorwa cyabereye muri iyo nkambi, cyo kuvura abaturage, barimo abasuzumwe indwara nka Malariya, Virusi itera SIDA, indwara z’amaso ndetse banahabwa ubujyanama bwo kuzikumira hamwe n’izindi ndwara zitandukanye.
Muri ako gace kimwe n’ahandi muri icyo gihugu, serivisi z’ubuvuzi byakunze kugorana kuzibonera hafi, bitewe n’intambara zagiye zishegesha amavuriro n’amaguriro y’imiti; ndetse mu rwego rwo gukemura izo mbogamizi, Ingabo z’u Rwanda ziteganya kubaka ivuriro muri ako gace mu minsi ya vuba.
Kimwe n’abaturage bo muri iyo nkambi, abo mu gace kitwa Amadi, kari mu mujyi wa Juba bishimiye ibikorwa Ingabo z’u Rwanda zidasiba kubagezaho, birimo nko kubaha amazi meza.
Umuvugizi wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Simon Kabera, yavuze ko kwita ku buzima n’isuku y’abo zibungabungiye umutekano, biri mu nshingano Ingabo zishyize imbere.
Ati: “Gutanga ubutabazi nk’ubu, biri mu nshingano duhabwa n’Itegeko rigenga Ingabo z’u Rwanda, ziyongera ku zo gucunga umutekano w’Igihugu no kurinda ubusugire bwacyo dufite mu by’ibanze”.
“RDF ishyize imbere ubumuntu, busesengura ibyifuzo byihutirwa ku bantu nk’aba no kwihutira gushaka ahava ubushobozi bwo kugira uko tubikemura. Mu bibazo izi mpunzi ziba zifite birimo n’uburwayi zikomora ku buzima bugoye baba baranyuzemo kandi nk’intego dufite harimo ko aho bishoboka tubaha ubuvuzi”.
Lt Col Kabera yanongeyeho ko kuva muri 2014 ubwo Ingabo z’u Rwanda zageraga muri Sudani y’Epfo, ibikorwa byaziranze bishingiye ku masezerano zifitanye na Loni mu butumwa bw’amahoro.
Ubutumwa bwo kubungabunga amahoro bubera mu gihugu cya Sudani y’Epfo, kugeza na n’ubu u Rwanda rukigiramo uruhare, buri mu butumwa bufatwa nk’ubunini ku Isi, kuko bwihariye Ingabo zisaga ibihumbi 13 mu bice bitandukanye byacyo, ndetse u Rwanda nk’uko Lt Gen. Mohan Subramanan uyoboye ubwo butumwa yabikomojeho mu kwezi k’Ukwakira 2024, ubwo yagarukaga ku musanzu w’Ingabo z’u Rwanda muri ubwo butumwa, yagize ati: “Ingabo z’ u Rwanda tuzifata nk’urutirigongo rw’ubu butumwa, kuko inyinshi mu Ngabo n’Abapolisi muri UNMISS, ni Abanyarwanda barimo abarwanira ku butaka mu duce turimo i Juba na Malakal”.
“Aho zikorera ubutumwa ni mu duce tugoranye harimo nko muri Leta ya Upper Nile mu Majyaruguru. Habera imvururu kenshi kandi hakaba Inkambi irimo impunzi nyinshi, zirenga ibihumbi 42 zicungiye umutekano”.
U Rwanda ni cyo gihugu gitanga Ingabo nyinshi mu bikorwa bya Loni byo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, kuko n’ubu zihafite izisaga 2500, rukahagira n’abapolisi basaga 400.
Kugeza ubu Ingabo z’u Rwanda usibye ibikorwa byo kurinda abaturage, zimaze kugira uruhare mu bikorwa 84 byo gutera ibiti, ibikorwa 54 by’ubuvuzi, n’ibikorwa 39 byo kugeza amazi meza ku baturage, guha abanyeshuri ibikoresho by’ishuri, gutanga rondereza, kurwanya imirire mibi, guteza imbere imikino, gutanga ubumenyi burimo n’ubwo kwigisha abo mu cyiciro cy’abagore imyitozo ibaha ubumenyi bwo kwirwanaho, Umuganda, kubaka imihanda, kwita ku isuku no gufatanya n’abaturage bo mu bihugu bitandukanye mu gusesengura ahari ibibazo bibugarije n’uburyo byakemuka.
Kugarura umutekano no gusigasira amahoro:
Mu bihugu byagiye birangwamo imvururu n’umutekano mucye, Ingabo ndetse na Polisi by’u Rwanda byoherejwemo kuzihosha, ahenshi abaturage ndetse n’inzego zaho z’ubuyobozi, bakunze guzigaragaza nk’izabagaruriye icyizere cy’ubuzima bari baratakaje kubera umutekano mucye.
Mu kwibukiranya gato ku mateka y’Igihugu cya Mozambique, kigizwe n’Intara 11, iyakunze kugarukwaho cyane muri iyi minsi, kubera kurangwamo umutekano mucye, ni Intara ya Cabo Delgado, iherereye mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bw’icyo gihugu.
Iyi Ntara ikora ku gihugu cya Tanzaniya, ituwe n’abasaga miliyoni ebyiri, biganjemo abari barakuwe mu byabo, kubera intambara za hato na hato, zikomoka ahanini ku mitwe y’iterabwoba, yashakaga kuhashinga Leta ya Kiyisilamu.
Ni imyitwarire ifitanye isano n’amateka y’ahagana mu 1990 ubwo Leta y’iki gihugu yoherezaga urubyiruko rwinshi kwiga mu bihugu byiganjemo iby’Abarabu birimo Arabia Sawudite, Misiri, Algeria, Somaliya na Sudani; rwaje gusoza ayo masomo rugatahukana amatwara mashya atandukanye n’ayo rwari rusanganywe rutarajya kwiga muri ibyo bihugu.
Ayo matwara yaje kubyara ibibazo hagati yabo n’abanyagihugu bari bahasanzwe, byaje no kuvamo ko urwo rubyiruko rushinga Umuryango rwise Ansar Al Sunnah, mu gace kitwa Mocimboa da Praia, wagenderaga mu kwaha k’Umunyakenya Abdoul Rogo Mohammed, wamenyekanye cyane ku bitero by’iterabwoba byigeze kwibasira Ambasade za Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bihugu birimo icya Kenya ndetse na Tanzaniya mu 1998.
Ubwo uwo Abdoul Rogo Mohammed yamaraga kwicwa mu 2012, abenshi muri abo bayoboke be, baje kuva mu Majyepfo ya Tanzaniya berekeza muri Mozambique i Cabo Delgado, biyunga na Ansar Al Sunnah; bagera no ku rwego rwo kwiyita abagendera ku mahame akaze y’Intumwa y’Imana Mohammed.
Izo nyigisho batangiye kuzibiba mu bandi baturage, bikurura ibibazo hagati yabo n’abanyagihugu bari basanzwe, uko iminsi ishira bikibasira na Leta.
Muri ako gace, Ansar Al Sunnah, yaje no gushyiraho itegeko ngenderwaho rya Kiyislam ryo kubahiriza Sharia, inatangaza ku mugaragaro ko idafite aho ihuriye n’ibikorwa bya Leta birimo nko kwishyura imisoro, bashishikariza abaturage kutitabira amatora, baburizamo serivisi z’ubuvuzi, uburezi n’izindi, byanavuyemo ko abana b’abakobwa, batangiye kubuzwa kujya mu ishuri, ndetse ibyo byihebe ntibyasiba kugaragaza ko byitegura gukuraho Leta yariho bikishyiriraho ubutegetsi bugendera kuri Sharia.
Uko niko i Cabo Delgado mu myaka ya za 2015, hatangiye kugaragara umutwe ugendera ku mahame akaze ya kiyisilamu unitwara kinyeshyamba watangiye kugaragaza umwihariko yaba mu myitwarire aho abawugize bagiraga inzu zabo zihariye basengeramo, gukumira ubucuruzi bw’inzoga, bategeka abagore kujya bambara imyenda ihisha mu maso ntibemererwe no kujya ahagaragara kenshi.
Uko iyo migenzereze yagendaga ikura, ni nako ubwigomeke bwa Ansar Al Sunnah ku butegetsi bwarushagaho kwiyongera, ahenshi abambari bawo bakanagaragara bitwaje imbunda, bigera ubwo n’abaturage batangira kubita Al Shabab, biturutse ku myitwarire babonaga idafite aho itandukanye n’iy’ibyihebe, byari byarayogoje bimwe mu bihugu byiganjemo ibyo ku mugabane wa Aziya.
Mu mwaka wa 2017, abitwaje intwaro bo muri uwo mutwe wa Ansar Al Sunnah (abaturage bari barise Al Shabab), biraye muri sitasiyo ya Polisi, bicamo abapolisi 12 ndetse bahiba intwaro zabo, nyuma yo kurasana na bo bamwe muri abo barwanyi baje gufatwa.
Gusa ibi byabaye nk’ibikojeje agati mu jisho rya bagenzi babo, barushaho kongera ibitero hirya no hino byakoranwaga ubugome bw’indengakamere.
Muri 2018, uturere tune tw’iyo Ntara twaje kwigarurirwa n’ibyo byihebe bya Al Shabab, ari nako uwo mutwe ugenda wongera abandi barwanyi bashya, barimo n’abaturukaga mu bindi bihugu nka DRC, Tanzaniya, Kenya; ibyo bisa n’ibiwutije umurindi mu guhangana na Leta, aho wakomeje kugenda utega ibico bya hato na hato ndetse igihe kimwe wibasiye ibirindiro by’ingabo z’igihugu i Mocimboa da Praia, mu gitero bashimutiyemo intwaro nyinshi.
Muri 2019 Leta yagerageje gusubiza inyuma ibitero by’ibyihebe, ariko biba iby’ubusa birayiganza, ndetse ahenshi bagafata abaturage b’abasivili bakabaca imitwe mu ruhame, igikorwa cyishimiwe mu buryo bukomeye n’Umutwe Mpuzamahanga w’Iterabwoba ISIS wanabihereyeho utangaza ko Al Shabab ari Ingabo z’Intumwa Mohammad.
Leta muri icyo gihe, byasaga n’aho itari yagahaye uburemere ibikorwa by’uwo mutwe byareberwaga mu ndorerwamu y’agatsiko kadakanganye, kitwara nk’amabandi, ku bwayo, ikaba yarakabonaga nk’akadafite imbaraga zakwisukira iz’ingabo z’Igihugu.
Ibi ariko kuri bamwe babibonaga nk’uburyo bwo guhisha amahanga intege nke za Leta ya Mozambique, ariko ntibyayibuza kugirana amasezerano n’abari barimo abancanshuro b’Abarusiya bitwa Wagner Group ndetse n’abo muri Afurika y’Epfo DAG, na bo bagerageje guhangana n’ibyo byihebe ariko bikananirana.
Ibyo byaje kuvamo ukwemera byeruye kwa Perezida Filippe Nyusi, ko igihugu cye cyugarijwe n’ibikorwa by’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabab, dore ko gukura kwawo kwagiye kuvamo ko ugera no ku rwego rwo kugira ibirindiro mu Majyepfo, Amajyaruguru no hagati mu gihugu, bihafite intwaro zikomeye n’abarwanyi basaga 2,500.
Abo kandi bari baramaze kwiyubaka mu buryo bw’ubutasi n’imikoranire hagati yabo na bamwe mu bari bagize igisirikari cy’Igihugu no mu baturage ubwabo; ibyo bikorwa byose bikaba byari bimaze gutikiriramo ubuzima bw’abasaga ibihumbi bitatu, abandi babarirwa mu bihumbi umunani bo barakuwe mu byabo.
Uko ibyo byabaga, Leta ya Nyusi yashyirwagaho igitutu n’ibihugu bituranyi bye birimo nka Tanzaniya, ndetse n’amwe mu makampani akomeye harimo nk’iy’Abafaransa yakoreraga ibikorwa bikomeye imbere muri Mozambique bijyanye n’ubucukuzi bwa Gaz, yagaragaje ko hakwiye kugira igikorwa mu kurushaho gukaza umutekano no kurinda ko ibikorwa by’ingenzi bikomeza guhungabanywa.
Ibyo ntibyatinze kugaragara kuko nko muri 2020 Al Shabab yambuye Ingabo za Leta agace ka Mocimboa da Praia, bikurikirwa n’igitero simusiga yagabye mu mujyi wa Palma muri 2021 cyazambije byinshi ndetse bigashyira n’igitutu kuri Perezida Nyusi.
Ibi byaje kuvamo ko atumiza inama idasanzwe y’ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo yari abereye n’umuyobozi muri icyo gihe, ivamo ko hagomba koherezwa impuguke i Maputo zagombaga kwiga neza imigendekere y’urugamba rwo guhangana n’ibyo byihebe.
Uko kwiyemeza ariko byakunze kuvugwa ko kwagiye kugenda gacye, biturutse ku kuba Nyusi na we ubwe atari yakiyumvishije ko imikoranire y’izo ngabo n’igisirikari cya Leta ye, hari umusaruro bishobora gutanga.
Muri uwo mwaka wa 2021, ni nabwo yagiriye uruzinduko i Kigali mu biganiro byamuhuje na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, byibanze ku kureba uburyo ubunararibonye bw’u Rwanda mu gukumira ibikorwa by’iterabwoba, bwakwiyambazwa mu guhashya abo barwanyi bari barayogoje icyo gihugu.
Agisubira mu gihugu cye, yagize ati: “Iyi ntambara turimo iterwa n’ibintu byinshi kandi ihatse inyungu nyinshi ziyihishe inyuma. Mu byo twaganiriye n’umuvandimwe wacu Paul Kagame, harimo no kuba twiteguye kwakirana yombi ubufasha ubwo ari bwo bwose azatugenera”.
Nyuma y’amezi atatu ibyo bibaye, muri Nyakanga 2021, hasohotse itangazo rivuga ko urugendo rwo kohereza Abasirikari n’Abapolisi b’u Rwanda i Cabo Delgado bisabwe na Mozambique ruri hafi gutangira, ndetse ubwo zahageraga, zigira uruhare rukomeye mu kugaruza imijyi nka Mocimboa da Praia na Palma yari yarahindutse indiri y’ibyihebe.
Ahongaho byabaye ngombwa ko ingabo z’u Rwanda zigabamo ibice birimo icyanyuze mu Majyaruguru ya Palma ahazwi nko ku cyambu cya Afungi kiriho n’ikibuga cy’indege, gikomereza ahitwa Quitunda-quelimane-Maputo,…, habaho no guhura n’abanyuze muri Mueda, mu mirwano ikomeye yahanganishije ibyo byihebe n’ingabo z’u Rwanda, mu mashyamba yaho y’inzitane, zibona kubohora uwo mujyi wari umaze imyaka ibiri mu maboko ya Al Shabab.
Ibyo byihebe byakomeje kwirukankanwa mu duce turimo utwa Mbeu mu Majyepfo y’iyo Ntara n’ahitwa Siri ya 1 na Siri ya 2, byari byarahungiye ndetse n’ahacukurwaga Gaz i Cabo Delgado.
Icyo gihe Nyusi yagize ati: “Ingabo z’Igihugu cyacu (Mozambique) zibifashijweno n’iz’u Rwanda zimaze kwigarurira ibice hafi ya byose byari mu maboko y’ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado”.
Uko ingabo z’u Rwanda zasurwaga n’abayobozi mu duce zarimo ku rugamba muri Mozambique, yaba ku ruhande rwa Leta ya Nyusi ndetse na Leta ya Kagame, ntibasibye kugaruka ku gaciro baha u Rwanda ku kuba rwaremeye guhara abana barwo bakajya guhashya ibyo byihebe muri Mozambique, ndetse Perezida Nyusi ubwe yivugiye ko ari “Igihango kidashobora kwibagirana”.
Ni mu gihe Kagame we yagaragaje ko ingabo “zifite inshingano zo gukomeza kurinda ibyagezweho”.
Kugeza ubu iyo Ntara yongeye kuba nyabagendwa, ibikorwa byari byarahagaze byongera gukora, ubuzima busubira uko bwari bumeze, ibikorwa remezo nk’amazi meza n’amashanyarazi byari byarangijwe byongera gukora, aho abaturage babihereyeho bashima Ingabo na Polisi by’u Rwanda, uburyo bakoresheje ubunyamwuga n’ubwitange bakongera kubagarurira ubuzima n’icyizere bari baratakaje cy’imibereho.
Ntabwo ari muri Mozambique zagaragaje ubudasa mu kugarura amahoro no kuyabungabunga honyine gusa kuko mu gihugu cya Santarafurika bazirahira agahenge bazikesha.
Ubutumwa bwo kubungabunga amahoro zoherejwemo muri iki gihugu, nyuma y’amasezerano ahuriweho n’ibihugu byombi, yo gucunga umutekano mu murwa mukuru Bangui no guhangana n’inyeshyamba zari zarayogoje umutekano w’iki gihugu, ibikorwa byari byarakuye abaturage mu byabo.
Ibyo bikorwa, Ingabo z’u Rwanda zishimirwa ko byatanze umusaruro mu buryo bwihuse, kuko kuva zahagera, zabashije gukumira izo nyeshyamba zakoreraga mu kwaha k’uwigeze kuyobora icyo gihugu François Bozizé wari wangiwe kwiyamamaza.
Izo nyeshyamba zari zarishyize hamwe na zimwe mu zibarizwa muri icyo gihugu, zari zigize icyiswe Coalition des Patriotes pour le Changement (CPC), zihurije mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano, zigenda zifata ibice bitandkanye by’igihugu n’ubwo n’ubundi hari hasanzwe izindi ngabo za MINUSCA.
Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Kigali mu mwaka wa 2021, mu ruzinduko rw’iminsi ine yari yagiriye mu Rwanda, Perezida w’iki gihugu Faustin-Archage Touadéra, yagaragaje ko uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu kugarura amahoro muri iki gihugu rwatanze umusaruro ufatika.
Ati: “Twitabaje Perezida Kagame, Leta n’Abanyarwanda bemera kohereza vuba ingabo, ku masezerano twagiranye ngo zidufashe kurwanya ibikorwa bya CPC”.
“Iyo hataba ukuza kw’izo ngabo zafashije izacu, nibaza ko ibintu byari kuba bitandukanye n’ibyo tubona ubu. Ibyo bikorwa by’u Rwanda bikomeje kutunyura”.
Icyo gihe kandi na Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yashimangiye iby’umumaro w’izi ngabo agira ati: “Kohereza ingabo ku masezerano y’ibihugu byombi cyari igisubizo cyihuse, kuko iyo hakomeza kubaho ugutegereza amategeko MINUSCA igenderaho, birashoboka ko kugerwaho kw’intego y’ubutumwa byari gutwara igihe kirekire”.
Icyo gihe yanagaragaje ko n’ubwo ingabo za MINUSCA n’iz’u Rwanda zari zihuriye ku nshingano zisa, byashobokaga cyane ko bamwe bakora akazi kabo vuba kurusha abandi.
Ati: “Iyo mitwe yari yahayogoje ku muvuduko wari hejuru, ishaka guhungabanya amatora no kwigarurira umujyi wa Bangui. Amasezerano yacu rero, yatumaga dushobora koherezayo ingabo vuba, ngo zikore akazi nk’ako UN yagombaga gukora, ariko bikagaragara ko bikorwa gacye gacye gashoboka”.
U Rwanda kandi rwakomeje gufasha Repubulika ya Santarafurika kubungabunga amahoro ndetse no kuyifasha gukora impindukana mu nzego zirimo iz’umutekano.
Ingabo z’u Rwanda kandi uretse kuba zigira uruhare rukomeye mu bikorwa byo guhangana n’abagamije guhungabanya umutekano w’ibihugu zagiye zoherezwamo kugarurayo amahoro, zinafite inshingano zo kurinda inkambi zitandukanye zicumbitsemo impunzi zagiye ziva mu byazo, kurinda umutekano, zikora amarondo mu duce tw’imijyi itandukanye, no gucunga umutekano wa zimwe mu ntumwa za Loni ziba ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.
Mu bindi bihugu nka Côte d’Ivoire, Liberia na Sierra Leone, amateka ahagaragaza nk’ahantu u Rwanda rwagize uruhare rukomeye mu bikorwa byo kugarurayo amahoro ndetse no mu gihugu nka Haiti cyashegeshwe n’umutingito wacyibasiye mu mwaka wa 2010.
Uwo mutingito ufatwa nk’umwe mu yagize ubukana bukomeye, kuko wahitanye abasaga ibihumbi 300 abandi bantu ibihumbi n’ibihumbi bava mu byabo.
Abapolisi b’u Rwanda bagiye basimburanayo mu gihe cy’imyaka icyenda ubwo butumwa bwamaze, bagize uruhare mu kunoza uburinzi bw’inkambi zari zarahungiyemo abari barakuwe mu byabo, gutanga ubutabazi bw’ibanze no gucungira umutekano intumwa za ONU; ibyo byose bakabikorana ubunyamwuga n’imikorere izana ibisubizo.
Mu gihe cy’imyaka 20 Ingabo z’u Rwanda zimaze mu bikorwa byo kurinda umutekano no kubungabunga amahoro, abakurikiranira hafi ibikorwa byaziranze n’umusaruro wabivuyemo, bakunze kuzigagaza nk’abarangwa n’ubudakemwa, ukwiyubaha no kubaha abaturage no gufatanya na bo.
Ni imikorere igendera ku mahame y’ibanze yo kurinda abasivili u Rwanda rwiyemeje, cyane ko n’amateka rwanyuzemo yo gutereranwa n’amahanga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugera ubwo hicwa Abatutsi basaga Miliyoni imwe, byasize isomo rikomeye ku Rwanda, ryo kurinda abaturage no gusigasira uburenganzira bw’ibanze bw’ikiremwamuntu aho kiri hose, u Rwanda rwanashyize no mu Itegeko Nshinga rugenderaho.
Ubwo yari mu nama yabereye i Seoul muri Nzeri 2024, yigaga ku mbogamizi n’ibibazo by’ingutu byugarije umutekano ku Isi, no kureba uko hakongerwa ubufatanye bw’amahanga mu kubihashya, mu ijambo Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda Juvenal Marizamunda yagejeje ku bayitabiriye, yakomoje ku rugendo rwo kwiyubaka k’u Rwanda, n’umusanzu warwo mu gucunga umutekano mu bihugu byo hanze.
Agira ati: “Amateka yacu yatubereye isomo rikomeye ku kubaka imikoranire mu gukuraho imbogamizi. Nta gihugu cyakwishoboza guhangana n’ibibazo by’umutekano mucye cyonyine, kandi mu gihe imbaraga zihujwe imbogamizi iyo ari yo yose yavaho”.
“Urugendo rw’u Rwanda mu gutanga umusanzu mu bikorwa byo kugarura amahoro no kuyabungabunga, ni igihamya cy’uko amahoro ashoboka mu gihe icyo ari cyo cyose abantu baramuka babigize ibyabo, binyuze mu kwiyemeza, n’ubushake bwa Politiki kandi biherekejwe n’imikoranire ihamye”.
Yongeyeho ko ibikorwa byo gushyigikira amahoro u Rwanda rubigizemo uruhare bigenda byaguka, ndetse kuri ubu u Rwanda rukaba ruri ku mwanya wa kabiri ku Isi, mu bihugu bitanga Ingabo nyinshi mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro.
Kuva mu 1948 ubutumwa bwa Loni butangiye, ibihugu 125 bimaze gutanga ingabo zisaga Miliyoni, mu butumwa burenga 71 bwabereye mu bihugu byo ku isi. Kugeza ubu ibice bibarirwa muri 11 byugarijwe n’imvururu n’intambara byo muri Afurika, Aziya, u Burayi no mu Burasirazuba bwo hagati bikomeje gukorerwamo ubutumwa bwo kubungabunga amahoro.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|