Menya abagore bahesha ishema u Rwanda mu butumwa bw’amahoro ku Isi

Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Gicurasi, u Rwanda rurifatanya n’isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubutumwa bw’Amahoro bwa LONI, mu gihe kandi isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus. Muri uyu mwaka, Loni ikaba yarahisemo kuzirikana ku ruhare rw’abagore mu butumwa bw’amahoro.

Major Stella Uwineza, umwe mu bagore b'Abanyarwanda bari mu butumwa bw'amahoro bwa Loni muri Sudani y'Epfo
Major Stella Uwineza, umwe mu bagore b’Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sudani y’Epfo

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, uri buyobore ibikorwa byo kuzirikana abasize ubuzima bwabo mu bikorwa by’ubutumwa bw’amahoro kuva mu 1948, ndetse no kuzirikana ku ruhare rw’abakiri muri ibi bikorwa, yavuze ko uruhare rw’abagore ari ingenzi kandi ko babikora neza.

Ati “Abagore bakunze kwisanga mu baturage dukorera, bikadufasha kunoza uburyo bwo kurinda abaturage, guteza imbere uburenganzira bwa muntu no kuzamura imikorere, nubwo abagore bagize gusa 6% by’abasirikare, abapolisi n’abasivili bari mu butumwa bw’amahoro”.

U Rwanda ruri mu bihugu bifite umubare munini w’abagore bari hirya no hino mu butumwa bw’amahoro bwa Loni, haba mu gipolisi no mu gisirikare.

Major Stella Uwineza w’imyaka 39, ni umwe mu Banyarwandakazi bari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni. Uyu mubyeyi w’abana batatu, ubu yoherejwe mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, aho ubu ari inshuro ya kabiri ajya muri ubu butumwa, nyuma yo kuva muri i Darfur muri Sudani hagati ya 2010 na 2011.

Nubwo yagombaga gusoza ubutumwa bwe bw’umwaka muri Werurwe, icyorezo cya Coronavirus cyatumye agumayo, kugeza igihe bizashobokera ko basimburwa akagaruka mu Rwanda.

Agira ati “Ninjiye mu gisirikare muri 2002, nagiye mu butumwa bw’amahoro inshuro ebyiri. Icyo navuga ni uko abagore bari muri uyu mwambaro wa Loni bafite ubumenyi n’ubushobozi bwo gukora icyo ari cyo cyose bagenzi babo b’abagabo bashobora gukora. Dukorera hamwe mu buryo bumwe”.

Arakomeza ati “Nyamara, nasanze abagore bari mu butumwa bw’amahoro bafasha abaturage b’aho bakorera cyane cyane abana n’abagore kwigirira icyizere. Batwisanzuraho byoroshye, kandi bakatugirira icyizere kurusha uko bakigirira bagenzi bacu b’abagabo”.

Avuga ko imico igenda itandukana bitewe b’ibihugu, akavuga ko hamwe na hamwe nko muri Sudani y’Epfo na Sudani, mu muco wabo abagore batisanzura ku bagabo. Mu bice bakoreramo, abagore n’abana bizera abagore bari mu butumwa bw’amahoro, kandi bakirekura bakabaganiriza.

Major Stella uwineza
Major Stella uwineza

Ati “Baradusanga bakatubwira ingorane bafite. Batuvugisha byoroshye nk’iyo hari ikirego cyo gukurikirana nko gufata ku ngufu. Mu by’ukuri ibi bidutera umuhate wo gukora uko dushoboye mu gufasha imiryango dukoreramo. Bituma twumva ko hari ikinyuranyo turi kugaragaza”.

Mu bantu ibihumbi 90 bari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni, abagore ni 6% gusa. Major Uwineza avuga ko hakenewe abandi bakobwa n’abagore binjira mu gisirikare, kuko byatuma n’umubare w’abagore bajya mu butumwa bw’amahoro wiyongera.

Agira ati “dukeneye gushishikariza abakobwa kwinjira mu nzego z’umutekano. Nta kintu na kimwe batashobora gukora. Amahugurwa tubona adutegurira guhangana n’ikibazo icyo ari cyo cyose no gukorera ahantu hose”.

Avuga ko ingorane ahura nay o gusa ari ugukumbura umuryango we n’abana be bafite imyaka 10, irindwi n’ibiri, gusa kuzirikana inshingano afite, bituma yihanganira igihe amara ku kazi, yizeye ko azabonana n’umuryango we, nubwo kubera Covid-19 agomba gutegereza ikindi gihe.

Maj Uwineza ati “Ndashimira umugabo wanjye. Aranshyigikira cyane. Iyo ntahari, yita kuri buri kintu cyane cyane abana. Mvugana na bo buri munsi nkamenya uko bameze”.

Yongeraho ko aterwa ishema no kuba yambaye ibendera ry’igihugu mu butumbwa bw’amahoro.

Ati “Bintera ishema kuemenya ko ndi gukorera igihugu cyanjye no kugira uruhare mu kugarura amahoro mu bihugu bya Afurika. Imyaka 10 cyangwa irenga iri imbere, nzajya nsubiza amaso inyuma, mvuge nti ndi umwe mu babigizemo uruhare”.

Impinduka ku baturage

Uruhare rw’abagore bari mu butumwa bw’amahoro rugaragazwa na Major Dinah Mutesi, ubu uri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri repubulika ya Santarafurika, uvuga ko abagore bagira uruhare runini mu kugarura amahoro, bitewe n’ubushobozi bifitemo bwo kumva abantu.

Major Dinah Mutesi (ubanza ibumoso), we ari muri Repubulika ya Santarafurika
Major Dinah Mutesi (ubanza ibumoso), we ari muri Repubulika ya Santarafurika

Maj. Mutesi, na we wagiye mu butumwa bw’amahoro i Darfur muri Sudani, avuga ko ubunararibonye bwo gukorera mu bice bitandukanye, no mu mico itandukanye, byamuhaye ubumenyi n’ubushobozi bwo gukemura ibibazo bikomeye.

Agira ati “Kuva ku bunararibonye bwa mbere muri Darfur hagati ya 2010 na 2012 n’ubutumwa ndimo ubu muri Santarafurika, nakwemeza ko abagore kimwe na bagenzi babo b’abagabo bashobora gukorera mu bihe n’ahantu hagoranye.

I Darfur hari hashyushye gahoro hakanakonja, mu gihe muri Santarafurika harashyuha, ariko nashoboye gukorera muri ibyo bice nta kibazo. Bivuze ko abagore bashoboye byose kimwe n’abagabo”.

Maj Mutesi winjiye mu gisirikare muri 2003, avuga ko abagore bagira uruhare runini mu butumwa bw’amahoro, aho bafatwa nk’abahuza ku mpande zose, kandi bakagira uruhare runini mu kwita ku bagizweho ingaruka cyane cyane abagore n’abana.

Ati “Aho nabaye hose, nasanze abagore bari mu butumwa bw’amahoro bagirirwa icyizere n’abaturage. Urugero i Darfur, abagore ntibashoboraga kwegera abagabo ngo bababwire. Byasabaga bagenzi babo b’abagore kugira ngo birekure.

Iyo twasuraga abagore mu nkambi cyangwa mu magereza, byabaga bishimije kubona ari twe bahitamo kwizera bakatuganiriza ku byababayeho nko gufatwa ku ngufu, hanyuma tukabaganiriza tukabafasha. Byonyine no kutubona byabaga bihagije kubafasha gukira ihungabana, twarabigishije kandi tubafasha muri byinshi”.

Baba bakorana n'abandi baturuka mu bindi bihugu
Baba bakorana n’abandi baturuka mu bindi bihugu

Nk’ababyeyi, Maj Mutesi avuga ko abagore bari mu butumwa bw’amahoro bari mu mwanya mwiza wo kuba umusemburo w’amahoro, kuko ari bo bumvwa kandi bakizerwa n’impande zose.

Imbogamizi ikomeye avuga ko yahuye nay o, ni imico itandukanye mu bihugu boherezwamo aho abagore bategera abantu, gusa binyuze muri gahunda zitandukanye, bagenda babigisha hakagaragara impinduka muri iyo miryango ahanini iba ishyira abagabo imbere kurusha abagore.

Maj Mutesi na we avuga ko abakobwa benshi bakwiye gushishikarizwa kwinjira mu nzego z’umutekano, hanyuma bakajya mu butumwa bw’amahoro guhindura isi.

Ati “Abakobwa bakwiye kumenya ko kuba umusirikare cyangwa umupolisi ari akazi nk’akandi, kandi bikaba umuhamagaro wo gukorera igihugu, ikintu gikwiye kubatera ishema. Imyumvire y’uko kujya mu igisirikare bikomeye irashaje”.

Ati “RDF yahaye amahirwe angina ku bakobwa n’abagore. Ntabwo batubogamiraho kuko turi igitsina cy’intege nke. Dushoboye gukora imirimo imwe n’abagabo. Ndashishikariza abakobwa gufata ibi nk’amahirwe yo kwiteza imbere no gukorera igihugu cyabo”.

Kuba ari umubyeyi w’abana babiri, ntibyamubujije kugera ku nzozi ze. Avuga ko uburyo bwo kwinjira mu giisirikare ku bakobwa ubu bworoshye kurusha igehe bo binjiriyemo, ariko we na bagenzi be bakaba barabishiboye kandi bakagenda bazamuka mu mapeti, ubu bakaba bahagarariye igihugu ku mugabane.

Avuga ko abagore b’Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro bafite isura nziza aho bari hose, kandi bagaragaza impinduka mu baturage, ari na yo mpamvu Loni ikomeza gushishikariza abakobwa n’abagore kwitabira ibikorwa by’ubutumwa bw’amahoro.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Lt. Col Innocent Munyengango, yabwiye Kigali Today ko intego ya RDF ari ukurenza 30% iteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Agira ati “Politiki y’uburinganire n’ubwuzuzanye iva muri politiki y’igihugu, iri mu Itegeko Nshinga. Intego yacu ni ukurenza 30%. Uburyo bwo kwinjiza mu ngabo, bwemerera ibitsina byombi kwinjira. Muri butumwa bw’amahoro bwa Loni, twitwara neza kurusha ibihugu byinshi.

Dusabwa akenshi kohereza abagore benshi kandi turabikora. Nubwo RDF ari urwego rutanga amahirwe angana, buri gihe dushishikariza abakobwa kwinjramo, kuko umubare wabo ukiri muto.

Yavuze ko abagore b’Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro bitwara neza buri gihe, ko ndetse abenshi muri bo begukana imidari mu gihe baba basuwe aho bakorera.

Kugeza ubu u Rwanda rufite abantu 6,546 bari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni mu bihugu bitandukanye. Lt Co. Munyengango avuga ko ubu gusimburana byabaye bihagaze kugeza igihe icyorezo cya Covid-19 kizagabanuka.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni yavuze ko ubu ku isi yose abantu 95,000 barimo abacivili, abasirikare n’abapolisi, bari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni, avuga ko “bari guhura n’imbogamizi ikomeye kurusha mu bindi bihe, yo kugarura amahoro no gucunga umutekano nk’inshingano yabo y’ibanze, banafasha ibihugu kurwanya icyorezo cya Covid-19”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Natwe nkabanyarwanda twishimiye kwizihiza umunsi wo kugarura amahoro kwisi dushimira nabo bategarugori bafashe umwanzuro ukwie

Niriyimana Eric yanditse ku itariki ya: 31-05-2020  →  Musubize

United Nations Missions ifite abakozi barenga 100,000.
UN Missions zose zikoresha budget irenga 9 Billions/Milliards USD buri mwaka.Nukuvuga hafi RWF 8 415 000 000 000. Bihwanye n’inshuro hafi 3 za Rwanda Annual Budget !!!.UN ijyaho muli 1945,intego yayo yali "kuzana amahoro ku isi". Nyamara kuva yajyaho,habaye intambara amagana ku isi hose.Nta gihugu na kimwe yari yazanamo amahoro,ahubwo ibihugu 9 byakoze Atomic Bombs ku buryo isaha n’isaha byakoresha izo atomic bombs isi yose igashira.Uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa, UN yarananiwe.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa gusa n’Ubwami bw’imana.Nkuko dusoma muli Daniel 2,umurongo wa 44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,YESU ahabwe kuyobora ISI ayigire Paradizo nkuko ibyahishuwe 11,umurongo wa 15 havuga.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite.Niyo mpamvu Yesu yasize asabye abakristu nyakuri gushaka ubwo bwami bw’Imana,ntibaheranwe no gushaka ibyisi gusa.

karekezi yanditse ku itariki ya: 29-05-2020  →  Musubize

Ibyo byahishuwe se byo byandutswe nande???? Ndakeka Africa tugomba guhumuka tukava mugikoroni kuko babanje kudukoroneza mumutwe

JINPING yanditse ku itariki ya: 30-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka