Mali yahaye Ambasaderi wa Suwede amasaha 72 yo kuba yavuye mu gihugu
Guverinoma ya Mali yategetse Ambasaderi wa Suwede kutarenza amasaha 72 akiri muri icyo gihugu nyuma y’uko Suwede itangaje ko igiye guhagarika inkunga yageneraga Mali.
Mali yatangaje icyo cyemezo tariki 9 Kanama 2024, nyuma y’uko Minisitiri wa Suwede ushinzwe iterambere ry’ubufatanye mpuzamahanga n’ubucuruzi, Johan Forssell, atangaje ko igihugu cye gihagaritse inkunga cyageneraga Mali.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Mali yatangaje ko Ambasaderi wa Suwede i Bamako yatumijwe nyuma agahabwa amabwiriza yo kutarenza amasaha 72 kubera itangazo ribangamiye imibanire myiza ryasohowe na Minisitiri Johan Forssell wa Suwede.
Nyuma y’uko Mali itangaje ko iciye umubano na Ukraine, ku rubuga rwa X, Forssell yagize ati, “ Ntushobora gushyigikira intambara itubahirije amategeko y’ubushotoranyi y’u Burusiya bwashoje kuri Ukraine noneho ngo unakomeze wakire za Miliyoni amagana z’inkunga buri mwaka ziza nk’inkunga y’iterambere”.
Umuvugizi wa Minisitiri Forssell, yatangaje ko icyemezo cyo guhagarika inkunga y’iterambere kuri Mali cyafashwe, kizatangira gushyirwa mu bikorwa mu kwezi k’Ukuboza 2024, ariko ko imfashanyo ijyanye n’ibikorwa by’ubugiraneza yo izakomeza.
Muri Kamena 2024, kubera ikibazo cy’umutekano mukeya cyari gikomeje kuvugwa muri Mali, Suwede yatangaje ko izafunga Ambasade yayo muri Bamako guhera mu mpera z’uyu mwaka wa 2024, ariko ko izakomeza gukorana n’Akarere Mali iherereyemo ibinyujije muri Ambasade yayo iri i Dakar muri Senegal.
Mu gihe ikibazo cy’umutekano mukeya gikomeje kumvikana muri Mali giterwa n’imitwe y’iterabwoba ishamikiye kuri al-Qaeda na ISIL (ISIS) ndetse n’ubutegetsi bwa gisirikare bwagiyeho nyuma yo guhirika ubutegetsi bwariho mu 2020, bugamije gusubiza ibintu ku murongo ariko bikaba bitarakunda, ingabo za Suwede na zo ni zimwe mu zigize ubutumwa bw’amahoro bwa UN muri Mali, zaje mu 2022, ariko Suwede yatangaje ko ishaka gucyura abasikire bayo 220 bari muri Mali, kandi ko kugeza umusikare wa nyuma wayo atashye ageze muri Suwede, icyo gihugu kizakomeza gukorana na Mali.
Itangazo riherutse gusohorwa n’igisirikare cya Suwede rigira riti, “Mu bihe bya vuba aha, ibintu byarahindutse mu gihugu, ariko kugeza umusirikare wacu wa nyuma ageze mu gihugu, tuzakomeza gukorera ibikorwa byacu muri Mali nk’uko bisanzwe”.
Uretse Suwede, hari n’ibindi bihugu byo ku mugabane w’u Burayi byarangije gucyura ingabo zabyo zari ziri mu butumwa bw’amahoro muri Mali, harimo n’u Bufaransa.
Aljazeera yatangaje ko kuva Mali yatangira gukorana bya hafi n’u Burusiya n’umutwe w’Abacanshuro b’Abarusiya wa Wagner ukorera muri Mali guhera mu 2021, Mali yatangiye kureka gukorana n’ingabo z’u Bufaransa ndetse n’izindi ngabo mpuzamahanga zishinzwe kurinda amahoro.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|