Mali: Batangiye imyigaragambyo yo kwamagana ibihano bya ECOWAS

Abanya-Mali bigabije imihanda bakora imiyigaragambyo, bagaragaza ko bashyigikiye ubutegetsi bw’igisirikare buyoboye Mali muri iki gihe, muri iyo myigaragambyo bakaba barimo kwamagana ibihano bafatiwe n’umuryango w’ubukungu bw’ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS), bitewe no gutinza amatora.

Ibihumbi by’abigaragambya bambaye imyenda y’amabara y’ibendera rya Mali, guhera ku wa Gatanu tariki 14 Mutarama 2022, batangiye kwigaragambya mu mihanda yo mu Murwa mukuru wa Mali. Mu kwigaragambya babaga bafite ibyapa biriho ibimenyetso bivuga ngo “Down with ECOWAS” na “Down with France”, ariko baririmba indirimbo zo gukunda igihugu.

Mu cyumweru gishize, nibwo ibihugu 15 bigize umuryango wa ECOWAS byemeranyijwe gufatira Mali ibihano birimo ibihano byo mu rwego rw’ubukungu ndetse no gufunga imipaka yo ku butaka no mu kirere ihuza Mali n’ibyo bihugu bigize Mali.

Mali ubu iyobowe n'igisirikari cyahiritse ubutegetsi bwa gisivili
Mali ubu iyobowe n’igisirikari cyahiritse ubutegetsi bwa gisivili

Ibyo bihano ECOWAS yafatiye Mali, byaje kugaragara ko bishyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi, ndetse n’u Bufaransa bwahoze bukoroniza Mali. Imyanzuro yo gufatira Mali ibihano yafashwe nyuma y’uko Guverinoma y’icyo gihugu itangaje ko amatora azaba mu kwezi k’Ukuboza 2025, aho kuba muri Gashyantare uyu mwaka wa 2022 nk’uko byari byemeranyijweho mbere.

Nyuma yo gufatirwa ibyo bihano, igisirikare cya Mali cyatangaje ko ibihano bikabije cyane kandi bitarimo ubumuntu na bukeya, ni ko guhita bahamagarira abaturage gukora imyigaragambyo yo kubyamagana.

Colonel Assimi Goita, uyoboye Mali muri iki gihe, nyuma yo gukora Coup d’Etat agakuraho Perezida w’umusivili, yahamagariye Anya-Mali, gukomeza kurinda igihugu cyabo.

Ku wa Gatanu tariki 14 Mutarama 2022, nibwo ibiro bya Perezida Goita byatangaje ko byashatse igisubizo kijyanye n’ibihano byafatiwe Mali, ariko ntibasobanura icyo gisubizo icyo ari cyo. Ikindi bongeyeho ni uko Guverinoma ya Mali yiteguye kwinjira mu biganira n’iyo miryango yo mu Karere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka