Maj Gen Vincent Nyakarundi yagiriye uruzinduko muri Sudani y’Epfo

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare mu ngabo z’u Rwanda (RDF), Major General Vincent Nyakarundi, ari mu ruzinduko rw’akazi muri Sudani y’Epfo aho yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Amahoro muri icyo gihugu.

Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'amahoro muri Sudani y'Epfo zamuhaye ikaze
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo zamuhaye ikaze

Amakuru yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda (RDF), tariki 14 Nzeri 2022 avuga ko yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (UNMISS) muri Sudani y’Epfo ku birindiro bikuru biri i Durupi mu murwa mukuru wa Sudani y’Epfo, Juba.

Nk’uko bigaragara mu mafoto, Maj General Vincent Nyakarundi, yateye igiti ari kumwe n’ingabo z’u Rwanda ziri muri iki gihugu mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ibidukikije.

N’ubwo Ingabo z’u Rwanda ziba zagiye kubungabunga ibikorwa by’amahoro, zikunze kwifatanya n’abaturage bo muri iki gihugu mu bikorwa birimo umuganda, ubuvuzi, uburezi ndetse no kumenya kwita no kubungabunga ibidukikije.

Ingabo z’u Rwanda zo muri Rwanbatt-3 n’umutwe w’Ingabo zirwanira mu kirere, tariki 26 Kanama 2022 zambitswe imidari y’ishimwe mu rwego rwo kubashimira uruhare rukomeye bagize mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano muri Sudani y’Epfo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka