Louis Baziga wari uhagarariye Diaspora y’u Rwanda muri Mozambique yishwe arashwe

Amakuru aturuka muri Mozambique aravuga ko Louis Baziga wakoraga ibikorwa by’ubucuruzi yishwe arashwe n’abantu batahise bamenyekana. Yari amaze imyaka isaga 15 aba muri Mozambique.

Louis Baziga
Louis Baziga

Ambasaderi Claude Nikobisanzwe uhagarariye u Rwanda muri Mozambique yabwiye BBC ko Louis Baziga yarashwe mu ma saa sita z’amanywa ku wa mbere tariki 26 Kanama 2019 ubwo yari mu muhanda mu mujyi wa Maputo atwaye imodoka ava iwe ajya mu igaraje riherereye ahitwa Matola.

Ababibonye bavuze ko hafi ye haje imodoka iramwitambika bivugwa ko bari batatu baramurasa ari imbere mu modoka yari atwaye, basubira mu modoka ihita iva aho hantu.

Abantu ngo batabaye bamujyana kwa muganga, ariko bamugejejeyo basanga yashizemo umwuka.

Ambasaderi Nikobisanzwe yavuze ko nta makuru yandi babashije guhita bamenya yerekeye abo bantu barashe Louis Baziga, bakaba ngo bategereje ibiva mu iperereza ryahise ritangira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka