Liban: Ibiturika bibiri byahitanye abantu 78 abandi 4000 barakomereka

Ku wa kabiri tariki ya 04 Kanama 2020, umurwa mukuru wa Liban washegeshwe bikomeye n’ibiturika bibiri byaturikiye ku cyambu cya Beirut, ku ikubitiro bigahitana abagera kuri 78 abandi 4000 barakomereka, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ubuzima muri iki gihugu.

Imodoka zari hafi zahiye
Imodoka zari hafi zahiye

Amashusho yerekana iri turika yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye, aho yerekana ikibatsi cy’umuriro mwinshi, ndetse n’amazu menshi yasenyutse. Imibare kandi iragenda yiyongera uko ibikorwa by’ubutabazi bikomeza. Inkomoko y’ibi biturika ntiyahise imenyekana, ariko umuyobozi mukuru w’ishami rishinzwe umutekano Abbas Ibrahim, yatangaje ko ibyo biturika byari bimaze imyaka myinshi biri kuri icyo cyambu.

Umuyobozi wa Croix-Rouge muri Liban Georges Kettaneh, yavuze ko kumenya umubare wa nyawo ku bahitanywe cyangwa bagakomeretswa n’iri turika bigoye cyane, kuko hari abandi bagwiriwe n’ibikuta bakigerageza gushakisha.

Minisitiri w’umutekano wa Libani Mohammed Fehmi, yavuze ko ibyo biturika byaba byatewe n’ibikoresho biturika cyane byari bibitswe kuri icyo cyambu.

Minisitiri w’Intebe Hassan Diab, yahise atangaza ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 05 Kanama 2020, ari umunsi wo kunamira abasize ubuzima muri iryo turika, no kuzirikana ku bakomeretse, imirimo yindi yose ikazahagarara muri iki gihugu.

Igihugu cy’u Bufaransa cyahise cyohereza ubufasha, naho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuga ko ziteguye gutanga ubufasha bwose zasabwa.

Iri turika, ribaye mu gihe n’ubundi iki gihugu cyugarijwe n’ibibazo birimo imanuka ry’ubukungu rimaze imyaka myinshi, ryaranzwe no guta agaciro k’ifaranga, ubushomeri, biteza ibibazo byinshi abaturage.

Abatabazi bagerageza kuzimya no gutabara abaheze hagati y'ibikuta
Abatabazi bagerageza kuzimya no gutabara abaheze hagati y’ibikuta

Perezida wa Liban Michel Aoun yahise atumiza inama y’igitaraganya y’Abaminisitiri kuri uyu wa Gatatu, ategeka ko mu gihugu hose hashyirwaho ibihe bidasanzwe bizamara ibyumweru bibiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi byaturitse nta na 1/1000 cya atomic bomb yaturikiye Hiroshima na Nagasaki.Tekereza ko ubu ibihugu 9 bifite atomic bombs zirenga 15 000,zishobora gusenya isi yose mu kanya gato baramutse barwanye.
Gusa icyo batazi nuko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Aho kugirango batwike isi,Imana izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose nkuko Zaburi 46,umurongo wa 9 havuga.Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza, harimo n’abarwana nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 havuga.Ibyo bizaba ku munsi bible yita armageddon ushobora kuba utari kure,iyo urebye ubushyamirane bw’ibihugu bifite atomic bombs muli iki gihe.

karegeya yanditse ku itariki ya: 5-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka