Leta ya Kongo-Kinshasa na M23 bashyize basinyana amasezerano y’amahoro
Amakuru aturuka muri Kenya aravuga ko leta ya Kabila n’umutwe wa M23 bashyize umukono ku masezerano y’amahoro mu mujyi wa Nairobi muri Kenya ku munsi w’ejo kuwa 12/12/2013.
Aya makuru yatangajwe n’umuvugizi wa leta ya Kenya witwa Manoah Esipisu ku rubuga nkoranyambaga rwa twitter. Uyu muyobozi yavuze ko ayo masezerano yasinyiwe imbere y’abakuru b’ibihugu batandukanye bari bitabiriye ibirori by’isabukuru y’imyaka 50 igihugu cya Kenya cyimaze cyibonye ubwigenge.

Mu magambo make, umuvugizi wa leta ya Kenya yanditse ati: “Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo na M23 basinye amasezerano [y’amahoro] i Nairobi.”
Aya masezerano asinywe nyuma y’iminsi myinshi leta ya Kongo n’umutwe wa M23 bari mu biganiro byatinze kugera ku musozo mu mujyi wa Kampala muri Uganda, cyane cyane ko kuva leta ya Kongo yatsinda ingabo za M23 ubushake bwo gusinya amasezerano y’amahoro bwabaye buke.
Abakurikirana amakuru yo mu karere baremeza ko aya masezerano asinywe kubera igitutu cy’amahanga yakomeje kwemeza ko kuba Kongo yaratsinze urugamba bidatanga icyizere cy’uko intambara yarangiye burundu igihe leta na M23 baba batumvikanye ku masezerano y’amahoro.

Minisitiri w’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa leta ya Kongo, bwana Lambert Mende yatangarije ibiro ntaramakuru by’u Bwongereza Reuters ko inyandiko eshatu zikubiyemo amasezerano zashyizweho umukono.
Zimwe mu ngingo ziri muri aya masezerano zivuga ibijyanye no gusubiza mu buzima busanzwe inyeshyamba za M23 ndetse no gusesa uwo mutwe. Avuga ku bijyanye n’imbabazi rusange ku bayobozi ba M23 ariko, Lambert Mende yatangaje ko nta mbabazi bahawe ku byaha bakekwaho.
Lambert Mende yagize ati: “Inyandiko irasobanutse neza, nta mbabazi. Abakekwaho ibyaha bose bazakurikiranwa hakurikijwe amategeko mpuzamahanga avuga ku byaha by’intambara, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibindi.”
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
murasekeje peeeeeee! nibindi bihugu byasinye nadabwo ari banyirigihugu bwite! muzumirwa ahubwo
tubitege amaso
Nibyo koko kuba congo yemeye gusinya amasezerano na M23.kuko M23 icyo iharanira kirumvikana,congo nireke kwigiza nkana.
mutubwire neza aho bigeze ntago biri gusobanuka.
ndabona bitazoroha
basinye declarations 3, imwe ya M23, indi ya Leta ya DRC n’indi y’umuhuza ntabwo ari amasezerano!Ujye usoma neza cyangwa uzasubire mu ishuri wige.