Kongo : Bafite ubwoba ko FDLR n’indi mitwe itazatuma amatora akorwa mu duce yigabije

Abaturage ndetse n’abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batangaza ko batewe ubwoba n’imitwe ya gisirikari ishobora kubangamira amatora ateganyijwe muri iki gihugu muri uku kwezi.

Imwe mu mitwe ishyirwa mu majwi harimo inyeshyamba za FDLR, Mai Mai, inyeshyamba za ADF ndetse n’iza Nalu bikorera mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa Kongo.

Mbusa Pengela ni umukozi w’umwe mu miryango itegamiye kuri Leta muri Kivu y’amajyaruguru. Yagize ati : “Iyi mitwe ifite ubushobozi bwo gusenya ibikoresho bizakoreshwa mu matora kugirango babuze ko amatora yabera mu duce bigabije.”
Come Loma Djesa, ni umukozi wo mu kigo cy’igihugu cy’imikorere ya gisirikare. Avuga ko mu burasirazuba bwa Kongo Kinshasa harangwa imitwe yitwaje ibirwanisho itifuza ko amatora agenda neza.

Mbusa Pengela, aganira na www.direct.cd dukesha iyi nkuru yagize ati: “izi nyeshyamba zose ni ugusahurira mu nduru, zicukura amabuye y’agaciro n’ubundi bukungu bwo mu burasirazuba. Mu duce tumwe na tumwe FDLR na Maï Maï baka abaturage imisoro ndetse n’ahenshi nibo bafite ibirombe bya zahabu na koluta”.

Akomeza avuga ko kuba zino nyeshyamba zikibarizwa ku butaka bwo mu burasirazuba bwa Congo, ari imbogamizi ikomeye ku matora kuko itazemera ko aya matora azaca mu mucyo ndetse no mu bwisanzure.

Amatora yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ateganijwe kuzaba ku itariki ya 28 muri uku kwezi. Biteganyijwe ko hazatorwa umukuru w’igihugu n’abagize inteko ishinga amategeko.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka