Kenya: Umugore wari mu kato ka COVID-19 birakekwa ko yiyahuye

Umugore w’imyaka 27 y’amavuko wo muri Afurika y’Epfo witwa Elizabeth Holloway wari warashyizwe mu kato k’iminsi 14 muri Kenya, birakekwa ko yiyahuye yimanitse mu cyumba aho yari yaracumbikiwe.

Iyi ni imwe mu nzu zicumbikirwamo abari mu kato i Nakuru muri Kenya (Ifoto:NATION MEDIA GROUP)
Iyi ni imwe mu nzu zicumbikirwamo abari mu kato i Nakuru muri Kenya (Ifoto:NATION MEDIA GROUP)

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 27 Werurwe 2020 nibwo basanze umurambo we umanitse mu cyumba yabagamo mu kigo kiberamo amahugurwa mu by’inganda cya Kenya (Kenya Industrial Training Institute - KITI) giherereye mu gace ka Nakuru.

Ubwo abakora mu nzego z’ubuzima bahageraga mu gitondo kuri uyu wa gatanu bagiye kureba uko abari mu kato bamerewe, bavuze ko basanze Elizabeth Holloway yimanitse akoresheje umwenda.

Hari umuntu utatangajwe amazina wabwiye ikinyamakuru The Daily Nation dukesha iyi nkuru ko mbere yaho ku wa kane uwo mugore yumvikanye yinubira imibereho mibi y’aho yari yarashyizwe mu kato.

Uwo mugore ngo yari yaragejeje icyo kibazo ku buyobozi, abusaba ko bwamushakira ahandi heza ho kuba muri iyo minsi ari mu kato, ariko ntihagira igikorwa.

Elizabeth Holloway yari umukozi mu ruganda, akaba yarashyizwe mu kato ku ngufu nyuma y’uko byamenyekanye ko yaje muri Kenya aturutse mu mahanga ariko ntiyishyire mu kato.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twishimira amakurumeza mubamwadushakiye.

Ndahumuremy Jean De dieu yanditse ku itariki ya: 29-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka