Kenya: Polisi irashinjwa uruhare mu rupfu rw’umwana wapfiriye mu modoka

Urwego rushinzwe imyitwarire mu gipolisi cya Kenya rwatangiye gukora iperereza ku makuru avuga ko hari umwana wapfiriye mu modoka bitewe n’abapolisi ngo bimye inzira tagisi (taxi) yari imujyanye kwa muganga kubera amasaha ntarengwa yo kwirinda Covid-19 (curfew).

Nyakwigendera ni uruhinja rw’amezi ane rwagize ibibazo byo guhumeka ku wa Gatandatu, ababyeyi barujyana kwa muganga mu masaha y’ijoro nk’uko sekuru w’uwo mwana yabitangarije ikinyamakuru The Nation.

Abaganga bavuze ko uwo mwana yagombaga kujyanwa ku bitaro by’icyitegererezo biri mu bilometero 25 uvuye aho umwana yari ari, ariko abapolisi bari kuri bariyeri (roadblock) babangira gutambuka kubera ko amasaha ntarengwa ya Covid-19 yari yageze.

Muri Kenya abaturage ntibemerewe kurenza saa yine z’ijoro bari hanze kugeza saa kumi z’igitondo mu rwego rwo gukumira ubwandu bwa coronavirus.

Sekuru w’umwana yabwiye The Nation ko iyo bariyeri ari yo ntandaro yo kubura umwuzukuru we.

Abayobozi muri Kenya bamaze iminsi banengwa ko bashyizeho amabwiriza akarishye cyane, ariko bo basobanura ko nta bundi buryo babasha guhagarika ubwandu bwa Covid-19 bukomeje kwiyongera.

Kenya kugeza ubu ifite abantu 161.000 banduye icyorezo, mu gihe abamaze guhitanwa na coronavirus ari 2.700.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka