Kenya: Imodoka itwara abagenzi yaturikanywe n’igisasu

Igitero cy’igisasu cyibasiye imodoka itwara abagenzi mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Kenya. Abanyamakuru bari yo bavuze ko abantu batari munsi y’icyenda bapfuye, naho abandi benshi barakomereka.

Iyo modoka yerekezaga mu mujyi wa Mandera uri mu gace k’umupaka utandukanya Kenya na Somalia. Ako gace kagiye kibasirwa n’ibitero by’intagondwa mu bihe bishize.

Amafoto y’abanyamakuru bariyo arimo gukwirakwira, agaragaza imodoka itwara abagenzi, yo mu zizwi nka ’matatu’ muri Kenya yashwanyaguritse.

Nta ruhande rwahise rwigamba iki gitero, ariko intagondwa zo mu mutwe wa al-Shabab mu myaka ishize zagabye ibitero kuri polisi no ku basivili mu mujyi wa Mandera no mu nkengero zawo bihitana abantu benshi, bituma i Mandera haba hamwe mu hantu habi cyane ho kuba muri Kenya.

Iki gitero kibaye hashize hafi icyumweru ambasade nyinshi z’ibihugu by’amahanga zirimo n’iya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’iy’u Bufaransa ziburiye abaturage b’ibyo bihugu ko hashobora kuba ibitero by’iterabwoba muri Kenya. Nyuma yaho polisi yasohoye itangazo yongera kwizeza abaturage ko umutekano wabo urinzwe. Nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka