Kenya: Basubitse itangira ry’amashuri kubera ibiza
Muri Kenya, itangira ry’igihembwe cya kabiri cy’amashuri ryimuriwe mu gihe kitazwi bitewe n’imvura n’imyuzure bikomeje kwibasira icyo gihugu.
Atangaza icyo cyemezo cyafashwe, Perezida William Ruto ari mu Biro bye mu Mujyi wa Nairobi, yavuze ko yasabye Minisiteri y’Uburezi guhagarika gahunda zose zijyanye n’itangira ry’amashuri, kugeza igihe hatangirwa andi mabwiriza mashya.
Perezida Ruto mu ijambo rye yasobanuye uko ikiza cy’imvura nyinshi cyateje imyuzure mu bice bitandukanye by’igihugu cya Kenya.
Yasobanuye ko ibibazo bikomeje kugaragara byatewe n’imihindagurikire y’ikirere, ndetse ko hakenewe ko abafite ubumenyi mu rwego rwo gukomeza guhangana nabyo, bakomeza gutanga umusanzu wabo kugira ngo bigabanye umuhangayiko w’abaturage.
Icyemezo cyo kwimura itangira ry’amashuri muri Kenya, kije nyuma y’uko Minisitiri w’Uburezi Ezekiel Machogu ku cyumweru tariki 28 Mata 2024, yari yatangaje ko amashuri azatangira ku itariki 6 Gicurasi 2024.
Ikinyamakuru Taifa Leo cyatangaje ko ibihe nk’ibyo byo guhindagura za karindari z’itangira ry’amashuri yaba muri Kenya n’ahandi, ryaherukaga mu bihe by’icyorezo cya Covid-19.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|