Kenya: Abasirikare icumi baguye mu mpanuka ya kajugujugu

Indege ya kajugujugu yari itwaye abasirikare bo muri Kenya yakoze impanuka kuri uyu wa Kane tariki 24 Kamena 2021, abasirikare 10 bahasiga ubuzima, abandi 17 barakomereka.

Iyo kajugujugu yakoze impanuka mu masaa tatu za mu gitondo ubwo yiteguraga kugwa hafi ya Nairobi, abasirikare 10 barapfa, abandi 13 barakomereka nk’uko ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu byabitangaje.

Abakomeretse bahise boherezwa ku bitaro bya gisirikare biherereye i Nairobi kugira ngo bitabweho. Abashinzwe iperereza na bo bahise bihutira kugera ahabereye iyo mpanuka kugira ngo bamenye icyayiteye.

Abo basirikare ngo bakoze impanuka ubwo bari mu myitozo nk’uko inzego z’ubuyobozi muri Kenya zabisobanuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka