Jamaica: Bashimye Ingabo z’u Rwanda zirimo zubakira abasenyewe n’ibiza

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jamaica (JDF), Vice Admiral Antonette Wemyss-Gorman, yasuye itsinda ry’abasiririkare b’Ingabo z’u Rwanda ahitwa Trelawny, aho ingabo z’ ibihugu byombi zifatanyije mu kubakira abaturage inzu zangijwe n’inkubi y’umuyaga yiswe Hurricane Melissa.

Akigera aho, Vice Admiral Wemyss-Gorman yakiriwe na Col Moses Kayigamba, Umuyobozi w’Itsinda ry’Abasiririkare ba RDF bari mu bikorwa by’ubwubatsi, wamusobanuriye aho imirimo yo kubakira abaturage igeze mu turere twa James na Trelawny.

Aherekejwe na Col Moses Kayigamba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za JDF yasuye ahari imirimo itandukanye, aho abasirikare b’ibihugu byombi bari gusana inzu zangijwe n’iyo nkubi y’umuyaga.

Muri uru ruzinduko, abayobozi baganiriye n’abaturage bagaragaje ishimwe ryabo ku bufasha bahawe n’ingabo z’ibihugu byombi.

Vice Admiral Wemyss-Gorman yashimye cyane itsinda ry’abasiririkare ba RDF ku kazi keza barimo gukora ku bufatanye na bagenzi babo ba Jamaica, agaragaza ko inkunga ya RDF ifite uruhare rugaragara mu gutabara imiryango yibasiwe n’inkubi y’ imiyaga.

Uru ruzinduko rurashimangira ubufatanye bukomeye n’ubumwe bw’ ingabo za Jamaica n’ iz’ u Rwanda mu guhangana n’ibiza, no gutabara abaturage mu rugendo rwo kongera kwiyubaka nyuma y’ibiza byabasenyeye.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka