Iyicarubozo riteye inkeke muri RDC – Raporo ya ONU

Raporo yasohowe n’Umuryango w’Abibumbye (ONU) yagaragaje ko abasaga 3,600 bakorewe iyicarubozo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) hagati y’umwaka wa 2019 na 2022.

Iyo raporo yerekanye ko hari abantu hafi 5,000 bakorewe iyicarubozo, harimo ababarirwa mu magana bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ibyo bikorwa by’iyicarubozo n’ubundi bugizi bwa nabi bw’indengakamere, Umuryango w’Abibumbye uvuga ko byakozwe n’abasirikare ba Congo n’abandi bari mu mitwe itandukanye yitwara gisirikare.

Raporo ya ONU ivuga ko muri RDC umuco wo kudahana wamaze gushinga imizi mu duce tuberamo imirwano, aho kugeza ubu abagizi ba nabi batarenga 100 ari bo bahawe ibihano mu myaka itatu ishize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka