Israel yishe umuvugizi w’umutwe wa Hezbollah
Igitero Israel yagabye muri Libani mu mpera z’icyumweru gishize cyahitanye umuvugizi w’umutwe wa Hezbollah. Amakuru yemejwe n’umwe mu bayobozi ba Hezbollah utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko Mohammed Afif yiciwe i Beirut hagati mu murwa mukuru wa Libani.
Nyuma y’urupfu rwa Hassan Nasrallah wahoze ari umuyobozi wa Hezbollah rwabaye mu kwezi kwa Nzeri ubwo yicirwaga mu bitero byagabwe na Israel, nibwo Mohammed Afif yatangiye kujya ahagaragara, none birangiye na we yishwe.
Nyuma y’icyo gitero, abaturage bo muri Libani bahise batangira guhunga ibisasu bagabwagaho na Israel aho mu mihanda yo mu mijyi hari huzuyemo abantu benshi.
Abategetsi ba Israel ntacyo bahise batangaza ku rupfu rw’umuvugizi w’umutwe wa Hezbollah, Mohammed Afif.
Israel yasabye abaturage batuye mu mijyi irenga icumi yo mu Burasirazuba bwa Libani gukuramo akabo karenge bagahunga ubwo yateguraga umugambi wo kuhagaba ibitero.
Minisiteri y’Ubuzima ya Libani ivuga ko abaturage barenga ibihumbi 34 bamaze guhitanwa n’ibitero bya Israel bigabwa muri icyo gihugu, abarenga miliyoni 1 n’ibihumbi 2 bataye ingo zabo.
Kugeza ubu, abarwanyi ba Hezbollah bamaze guhitanwa n’ibitero Israel igaba muri Libani umubare wabo nturajya ahabona.
Ku ruhande rwa Israel, ibitero bya Hezbollah bimaze guhitana abagera kuri 76, barimo abasirikare 31 naho abataye ingo zabo basaga ibihumbi 60.
Israel yatangiye kugaba ibitero muri Libani kuva tariki 23 Nzeri 2024 igamije kurandura burundu abarwanyi bo mu mutwe wa Hezbollah bari muri iki gihugu.
Nubwo iyi ntambara irimo kugwamo abatari bake, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko abaturage ba Libani bagomba kwitandukanya na Hezbollah kugira ngo birinde ko igihugu cyabo cyasenywa na Israel, nk’uko yabigenje mu gace ka Gaza.
Israel imaze iminsi yica abayobozi b’uyu mutwe wa Hezbollah mu rwego rwo kuwurandura burundu.
Ohereza igitekerezo
|