Israel yemeje ko yishe Umuyobozi w’Umutwe wa Hezbollah
Umuyobozi w’Umutwe w’Iterabwoba wa Hezbollah, Hassan Nasrallah, yiciwe mu gitero cyagabwe n’Ingabo za Israel. Nasrallah yapfanye n’abandi basirikare bakuru bo muri Hezbollah nk’uko byatangajwe n’Igisirikare cya Israel, IDF.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu nibwo Igisirikare cya Israel, IDF, cyatangije ibitero kuri Liban hagamijwe gusenya ibirindiro by’Umutwe wa Hezbollah wakunze kuzengereza iki gihugu ushyigikira umutwe wa Hamas.
Ni ibitero Israel yavuze ko yiciyemo Umuyobozi w’Ishami ry’Umutwe wa Hezbollah rishinzwe kurashisha za misile witwa Muhammad Ali Ismail ari kumwe n’umwungirije witwa Hussein Ahmad Ismail.
Ntabwo abapfiriye muri ibyo bitero bose bahise bamenyekana, na cyane ko imbangukiragutabara zabuze uko zigera mu bice byagizweho ingaruka byo mu Karere ka Dahiyen bitewe n’uburemere bw’ibisasu Israel iri kumisha kuri uwo mujyi.
Icyakora abantu batandatu ni bo bamaze kumenyekana ko baguye mu bitero IDF yagabye, abandi 100 barakomereka. Kubarura ibyangijwe n’ibyo bitero bikaba bikigoye kuko ubutabazi bwihuse butari gushoboka.
Iki gitero kibaye nyuma y’umunsi umwe Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, atangaje ko ingabo z’igihugu cye zizakomeza kugaba ibitero bigamije gusenya umutwe witwaje intwaro wa Hezbollah ufite ibirindiro muri Liban na Hamas ikorera muri Palestine.
Ibi Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yabitangarije mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ku cyicaro cyawo i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, tariki 27 Nzeri 2024.
Nubwo Israel ivuga ko izakomeza kugaba ibitero, ibihugu byinshi bikomeje gusaba ko ihagarika ibitero muri Gaza, ariko yo ntibikozwa.
Minisitiri w’Intebe wa Israel Netanyahu yatangarije Inteko Rusange ko biteguye kubihagarika ari uko abarwanyi ba Hamas barambitse intwaro hasi, bakamanika amaboko.
Netanyahu avuga ko uyu mutwe ukiri ikibazo ku mutekano w’igihugu cyabo, ikaba ari yo mpamvu bazakomeza kuwurwanya.
Benjamin Netanyahu yatangaje ibi nyuma mu gihe ingabo z’igihugu cye zimaze iminsi itanu zigaba ibitero kuri Hezbollah muri Liban.
Ibihugu bitandukanye ndetse n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko intambara Israel irwanamo n’umutwe wa Hamas imaze guhitana ubuzima bw’abasivile benshi, amahanga agasaba ko yahagarika intambara n’ibitero ikomeje kugaba kuko bihitana n’abaturage.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Hassan Nasrallah,yali afite imyaka 64.Yategekaga Hezbollah kuva muli 1992.Yali umuntu ukomeye cyane muli Middle East,bambazaga nk’imana,ku buryo bamwe bemezaga ko adashobora gupfa (immortal).Ariko nyine nkuko bible ivuga,abantu twese,harimo n’abakomeye,turi ubusa.Niyo mpamvu bible itubuza kwizera abakomeye,ahubwo tugashaka imana cyane,ntitwibere gusa mu byisi.Nibwo izaduha ubuzima bw’iteka muli paradis,ibanje kutuzura ku munsi w’imperuka utali kure.