Iruka rya Nyiragongo ryatandukanyije abana 150 n’imiryango yabo

Ubuyobozi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) rikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buratangaza ko abana barenga 150 batandukanye n’imiryango yabo, naho abana barenga 170 baburirwa irengero, mu gihe abantu barimo bahunga iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo tariki ya 22 Gicurasi 2021 mu mujyi wa Goma.

UNICEF irabitangaza mu gihe yashyizeho itsinda rifasha abana n’ababyeyi batandukanye gusubirana, aho abana 150 barimo gushaka imiryango yabo naho abana 170 bakaba bashakishwa n’ababyeyi bababuze.

UNICEF ivuga ko ibura ry’abana ryatewe n’uko ababyeyi n’abana batatanye mu guhunga bamwe bakerekeza mu Rwanda, mu gihe abandi berekeje mu bice bya Sake.

Ubuyobozi bwa UNICEF bugira buti "Abantu barenga 5,000 bambutse umupaka binjira mu Rwanda bava i Goma, abandi bagera ku 25,000 bavanywe mu byabo bahungira i Sake, mu birometero 25 mu Majyaruguru y’Iburengerazuba bwa Goma, nyamara, abantu benshi barimo kugenda buhoro buhoro basubira mu rugo kuva amazuku yahagarara gutemba ari ko bashakisha n’imiryango yabo."

Itangazo rya UNICEF rivuga ko hariho impungenge ku bantu babarirwa mu magana basubira mu ngo zabo bagasanga amazu yangiritse, nta mazi n’amashanyarazi.

UNICEF ivuga ko abana benshi mu bice byegereye ikibuga cy’indege cya Goma basigaye batagira aho baba kandi batishoboye mu duce twangijwe n’iruka ry’ibirunga turimo Buhene, Kibati na kilimanyoka.

Mu duce tumwe kubona aho ukura umuriro wa telefoni ngendanwa ni ihurizo aho bamwe batangiye akazi ko gushyiraho utumoteri tubafasha kubona umuriro.

N’ubwo ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru bwasabye ko abaturage bari batuye ahangijwe n’amazuku bajyanwa gucumbikirwa ahandi, ntiharamenyekana ingo zangijwe n’aya mazuku yanyuze mu bice bitandukanye agatwika ibyo asanze kugeza aho umuntu adashobora kumenya aho yari atuye.

Leta ya RDC yashyizeho itsinda ririmo n’abaminisitiri batandukanye ryavuye i Kinshasa kugenzura ibyangiritse no gufasha abaturage bahuye n’iruka ry’ibirunga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ese impunzi zi tuye murwanda zabakongomani kuki mutabajana hanze mukajana abanyarwanda bifitiye amaranga muntu

rama juma yanditse ku itariki ya: 28-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka