Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique zafashije abarenga 400 gusubira mu byabo

Inzego z’umutekano z’u Rwanda zifatanyije n’inzego zNibanze zirimo ubuyobozi bw’umujyi wa Mocímboa da Praia mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, bafashije abaturage 437 bakomoka muri uwo mujyi gusubira mu byabo.

Ku wa Gatandatu tariki 13 Kanama 2022, Ubuyobozi bw’inzego za gisivile muri Mocimboa da Praia n’inzego z’umutekano z’u Rwanda nibwo bakiriye ikindi cyiciro cy’abantu 437 bavanywe mu byabo bari mu nkambi ya Chitunda bari barataye ingo zabo kuva muri 2019 nyuma y’ibitero by’umutwe w’iterabwoba.

Benshi muri abo baturage bari barahunze ibyo bitero bateraniye mu nkambi ya Chitunda, iherereye mu Karere ka Palma mu gihe hari abandi batataniye mu bindi bice byo muri Cabo Delgado.

ANICA Mvita, umubyeyi w’abana 5 yavuze ko we n’abana be babayeho nabi batagira ibikenerwa by’ibanze ariko ubu bizeye ko ubuzima buhindutse.

Yagize ati: “Jye n’abana banjye, twabayeho mu buzima bugoye tudafite ibikenerwa by’ibanze mu nkambi, ariko twizeye ko ubuzima bugiye guhinduka”.

Umuyobozi wa gisivili muri Mocímboa da Praia, Sumaila Mussa, Bwana Sumaila Mussa yashimangiye ko abayobozi ba Mozambique bazakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo babone ibikenerwa by’ibanze kugira ngo abatahutse babashe gutangira ubuzima bushya.

Kuva muri Kamena uyu mwaka, abarenga 2630 basubiye mu ngo zabo mu mujyi wa Mocimboa da Praia no mu nkengero zawo mu gihe abagera ku 3.000 ari abatashye bo mu gace ka Awasse.

Inzego z’umutekano z’u Rwanda zirimo Ingabo na Polisi zoherejwe muri Mozambique kuva muri Nyakanga 2021, mu bikorwa byo gufasha inzego z’umutekano z’icyo gihugu kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, yari yugarijwe n’ibyihebe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nitwa bienfait bazimaziki iwacu nimuri congo province nord kivu teritoil de masisi l hoqualite nyamitaba kalitie camp nord icyo nifuza kuzabacyo ndamunse mbonye ama hirwe na zubakishe inzu yo gufasha abatishoboye nibitalo bya ba tishoboye na mashuri yu bunu icyo nico gitekerezo cyanje murakoze cyane kandi imana izabinfashemo.

bienfait bazimaziki yanditse ku itariki ya: 15-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka