Inyeshyamba za FDLR zishe abantu 20 muri Kivu y’Amajyaruguru

Inyeshyamba za FDLR zishe abantu 20, abandi benshi barakomereka mu mpera z’icyumweru cyarangiye tariki 24/06/2012 mu birometero 80 by’akarere ka Walikale muri Kivu y’Amajyarugu.

Umuyobozi wo mu gace ka Ihana habereye ubwo bwicanyi, mwami Seraphin Ngulu yatangarije Radio Okapi ko inyeshyamba za FDLR zateye zikurikiranye umuyobozi wa Mai-Mai Cheka maze zirasa abaturage zinatwika amazu.

Uwo muyobozi avuga ko bahangayikishijwe n’abantu bakiri batoya bagera ku 16 batwawe na FDLR na n’ubu bakaba batazi irengero ryabo.

Igice cy’abaturage cyahungiye mu ishyamba ahagana Tuama, Kurira na Mes. Ikindi gice cyerekeje Kibua, Luvungi na Walikale bahunga amabi bakorerwa na FDLR. Ubu uduce twa Limangi na Misau nta mitwe yitwaje intwaro iharangwa ariko abaturage naho bahunze.

Abayobozi ba Polisi i Walikale bavuga ko babonye ayo makuru ariko bohereje abantu kugenzura niba ari ukuri.

Kuva mu kwezi kwa kane, ubwo Leta ya Kongo-Kinshasa yatangiye kurwana na M23, inyeshyamba za FDLR zakajije ibitero ku baturage, aho abasaga 200 bahitanwe na byo mu kwezi kwa gatanu gusa ushingiye ku mibare itangwa na Radio Okapi ikorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twasabaga ko mwajya mutugezaho amakuru ari updated mugihe gito. Urugero. Ubu nonaha saa 08:00am Kwi tariki 5,11,2012 inkuru yurupfu rwu musirikare wa Congo ntiragera ku rubuga rwigihe.com.

Thanks.

Ruganintwali Vedaste yanditse ku itariki ya: 5-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka