Ingabo za Uganda ziri mu myiteguro yo kujya muri Congo

Ingabo za Uganda ziri mu myiteguro ya nyuma yo kwerekeza muri Repubulika ya Demokarasi Congo (RDC), nka zimwe mu zigize umutwe w’ingabo zihuriweho n’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC force), zoherezwa muri icyo gihugu mu rwego kugarura amahoro mu Burasirazuba.

Uganda yohereje ingabo muri RDC nyuma ya Kenya, yohereje abasirikare bayo muri icyo gihugu mu cyumweru gishize.

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, umuvugizi w’ingabo za Uganda Brig. Felix Kulayigye, yagize ati “Abasirikare ba UPDF bari mu myiteguro ya nyuma, bitegura koherezwa muri DRC mu rwego rw’umutwe w’ingabo za EAC”.

Yangeyeho ati “Ingabo zirimo kwitegura koherezwa mu Burasirazuba bwa RDC, aho bazasanga bagenzi babo bo muri Kenya, bamaze kugera mu Mujyi wa Goma.”

Gusa, Brig. Kulayigye ntiyigeze atangaza umubare w’ingabo za Uganda zizoherezwa muri RDC. Hari ingabo za Uganda zisanzwe ziri ahitwa Ituri, aho zishinzwe kurwanya inyeshyamba za ADF, izo zikaba zaragiyeyo ku bw’amasezerano hagati ya Uganda na Guverinoma ya Congo.

Umutwe w’ingabo za EAC ushinzwe mbere na mbere guhagarika intambara hagati y’ingabo za Congo n’Inyeshyamba za M23 zimaze gufata ibice bitandukanye ndetse zikaba zisatira n’Umujyi wa Goma. Indi nshingano umutwe w’ingabo za EAC ufite ni ukurwanya imitwe yitwaza intwaro igera ku 120 ikorera mu Burasirazuba bwa RDC.

Muri iyo mitwe yitwaza intwaro harimo itatu ituruka mu bindi bihugu, ari yo FDLR irimo bamwe mu basize bakoze Jenoside mu Rwanda, RED-Tabara ikomoka mu Burundi na ADF yaturutse muri Uganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka