Ingabo z’u Rwanda zavumbuye izindi ntwaro zahishwe n’inyeshyamba

Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique, tariki 21 Ukwakira 2022, zavumbuye izindi ntwaro zahishwe mu birindiro byahoze ari iby’inyeshyamba i Miloli mu gace rusange k’ishyamba rya Limala, mu majyepfo y’Iburasirazuba bw’Akarere ka Mocimboa da Praia.

Uduce twavumbuwemo izo ntwaro twahoze ari ibirindiro bikomye by’inyeshyamba zikora iterabwoba mbere y’uko zirukanwa n’ingabo zihuriweho za Mozambique n’u Rwanda muri Kanama 2021.

Nk’uko amakuru dukesha urubuga rw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) abivuga, umutwe w’iterabwoba witwa Ansar Al Sunnah Wa Jammah, wagerageje inshuro nyinshi kugaruka kugira ngo utware izo ntwaro, ariko ntiwabigeraho.

Ku wa 15 Ukwakira 2022, Ingabo z’u Rwanda nabwo zari zavumbuye ubundi bubiko bw’intwaro amagana mu Majyepfo y’Iburasirazuba bw’Akarere ka Mocimboa da Praia.

Izo ntwaro bivugwa ko zahishwe muri ubwo bubiko n’inyeshyamba za Ansar Al Suna muri 2021.

Ibikorwa byo kuvumbura intwaro bikomeje gukorwa n’Ingabo z’u Rwanda, bigamije gukumira ko izo nyeshyamba zabona amahirwe yo kongera kwisuganya zikabona ibikoresho byazifasha gukomeza ibikorwa by’iterabwoba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka