Ingabo z’u Rwanda zafashije abaturage ba Mozambique gusubira mu byabo

Abaturage basaga ibihumbi 130 bo mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique basubiye mu byabo nyuma y’uko Ingabo z’u Rwanda zigaruye umutekano muri aka gace.

Ingabo z'u Rwanda zicunze umutekano
Ingabo z’u Rwanda zicunze umutekano

Abaturage bamaze gusubira mu byabo batangaza ko bifuza ko Ingabo z’ u Rwanda zaguma muri iki gihugu zikabacungira umutekano kuko babashije guhashya ibyihebe byo mu mutwe w’iterabwoba byari byarigaruriye iyi ntara.

Ingabo z’u Rwanda kuva zajya mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu zabashije kugarura abaturage mu byabo ubuzima bwongera gusubira ku murongo.

Abaturage ba Cabo Delgado basubiye mu buzima busanzwe, basubira mu mibereho yabo ya buri munsi ndetse banakomeza imirimo y’ubucuruzi, uburobyi bongera no kugira imigenderanire n’abaturage bo mu gihugu cy’abaturanyi muri Tanzania.

Abatuye mu mujyi wa Palma, bavuga ko ingabo z’u Rwanda zifite imyitwarire myiza kuko zisabana n’abaturage ndetse bagafatanya mu bindi bikorwa bitari ibyo gucunga umutekano.

Aba baturage banashimiye Perezida Paul Kagame ku gikorwa cyiza cyo kugirana amasezerano n’igihugu cyabo bakaza ku bacungira umutekano kuko imitwe y’ibyihebe yashimutaga abantu ndetse ikanabica.

Umwe muri abo baturage yagize ati “Turashimira Ingabo z’u Rwanda ibikorwa byo kuducungira umutekano tukaba twaragarutse turi mu buzima busanzwe ndetse turi mu byacu. Turishimye cyane kandi turatekanye”.

Intara ya Cabo Delgado ifite uturere 16. Abibasiwe cyane n’ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba ni abaturage bo muri Palma, Mocimboa da Praia, Mueda, Mocamia, Muidumbe na Nangade.

Maj Gen Eugene Nkubito, umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda, yasobanuriye itsinda ry’Abanyamakuru ubwo bari muri iki gihugu bareba ibikorwa bw’ingabo z’u Rwanda byo gucunga umutekano w’Abaturage no kurwanya ibyihebe byitwaje intwaro, ko nyuma yo kugarura umutekano mu duce twinshi twari twarigaruriwe n’imitwe y’iterabwoba, inzego z’umutekano z’u Rwanda na bagenzi babo bo muri Mozambique bafashije abaturage barenga 130,000 gusubira mu byabo.

Yagize ati: “Dufitanye umubano mwiza n’abaturage bo mu Karere ka Palma ndetse n’Akarere ka Mocimboa da Praia, kandi Ingabo z’u Rwanda na zo zifatanya n’ingabo za SADC mu butumwa bw’amahoro.”

Maj Gen Nkubito yasobanuye ko n’ubwo Akarere ka Macomia katari mu nshingano z’inzego z’umutekano z’u Rwanda ariko zahakurikiye ibyihebe ku bufatanye n’ingabo za SADC.

Abaturage basubiye mu byabo
Abaturage basubiye mu byabo

Maj Gen Nkubito ati: “Ibi byatumye umubare munini w’abantu bakuwe mu byabo basubira mu ngo zabo mu gihe ibikorwa byo kubungabunga umutekano ndetse n’ibikorwa byo kwimakaza umutekano bikomeje.

Maj Gen Nkubito avuga ko bagiye bahura n’imbogamizi zirimo imihanda itari myiza, cyane cyane mu gihe cy’imvura, no kutagira umuyoboro w’itumanaho rigendanwa cyane cyane mu turere twa kure”.

Maj Gen Nkubito avuga ko ibice byose bicungirwa umutekano n’inzego z’umutekano z’u Rwanda ubu nta kibazo bifite kirebana n’umutekano muke.

Palma na Mocimboa da Praia ni uturere twombi two mu Ntara ya Cabo Delgado ahabarizwa ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda.

Guverinoma ya Mozambique yasabye u Rwanda mu kwezi kwa Nyakanga 2021 kohereza ingabo muri Cabo Delgado kugira ngo zifashe kurwanya imitwe y’iterabwoba yari yarayogoje iyo ntara iri mu Majyaruguru y’icyo gihugu.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka