Ingabo z’u Rwanda ntizashobora gukora ako kazi zinengwa buri munsi, zifatirwa ibihano - Min. Nduhungirehe
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yemeje ko mu gihe inkunga yatangwaga n’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba muri Mozambique yahagarikwa, Ingabo z’u Rwanda zari ziri mu butumwa muri icyo gihugu, zahita zivayo, ubwo hagashakwa igihugu cyakoherezayo izizisimbura. Ikindi yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zitakomeza gukora ubwo butumwa mu gihe zikomeje gushyirwa ku nkeke.
Yasobanuye ko icyo atari icyemezo cyamaze gufatwa, ahubwo ko ari ukwibutsa, uko muri Nyakanga 2021, Ingabo z’u Rwanda, zoherejwe muri Mozambique, ku butumire bwa Guverinoma y’icyo gihugu gisanzwe ari inshuti n’u Rwanda, aho zoherejwe mu Ntara ya Cabo Delgado mu Mujyaruguru y’icyo gihugu zigiye kurwanya umutwe w’iterabwoba wa Ansar al-Sunna ukorana n’Umutwe wa IS (Islamic State).
Yagize ati, “ …Bakoze akazi gakomeye, ku buryo mu myaka ine, itanu ishize, abaturage b’abasivili basubiye mu ngo zabo, abanyeshuri basubiye ku ishuri, ubucuruzi bwarasubukuwe, ndetse n’ishoramari rikomeye mu bya gaz na ryo ryarasubukuwe ryongera gukora, ayo masosiyete yongera gukora. Ibyo byose rero byakozwe n’ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’ingabo za Mozambique, kandi no ku nkunga y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, rero tukaba twibukije ko u Rwanda, na rwo rwatanze inkunga ikomeye, rwatanze amafaranga menshi, akubye inshuro icumi ayo tubona mu Muryango w’u Burayi bwunze Ubumwe, ndetse tukaba twaranatakaje n’abasirikare biciwe ku rugamba, kugira ngo kariya Karere gahabwe ituze”.
“ Rero tukaba twibukije ko, ingabo z’u Rwanda, mu gukora ako kazi zikorera igihugu cya Mozambique, abaturage ba Mozambique ndetse n’Umuryango mpuzamahanga muri rusange, kuko ufite na za Sosiyete zikora ishoramari hariya, ariko ko izo ngabo zidashobora gukora ako kazi zinengwa buri kanya, zifatirwa ibihano, zihozwa ku nkeke. Ibyo ngibyo ntabwo bishobora gukomeza. Ni yo mpamvu twibukije ko, u Rwanda ruzakomeza akazi karwo rwasabwe, inkunga ruhabwa nikomeza gutangwa. Ariko iyo nkunga nihagarikwa, birumvikana ko twe tuzava muri Mozambique, hanyuma ibyo bihugu bigashaka ikindi gihugu cyangwa se izindi ngabo zikora ako kazi”.
Minisitiri Nduhungirehe ku bijyanye no gukura Ingabo z'u Rwanda muri Mozambique.
"Twibukije ko ingabo z’u Rwanda mu gukora ako kazi zikorera igihugu cya Mozambique, abaturage ndetse n’Umuryano Mpuzamahanga muri rusange ufite na za sosiyete zikora ishoramari hariya, ko izo ngabo… pic.twitter.com/8uztLPhb2E
— Kigali Today (@kigalitoday) March 16, 2026
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|