Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zigaruriye uduce twa Pundanhar na Nhica do Ruvuma

Mu minsi ibiri ishize ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’iza Mozambique, bagabye ibitero mu duce twa Pundanhar na Nhica do Ruvuma mu Burengerazuba bw’Akarere ka Palma muri Mozambique, hagamijwe kwirukanamo inyeshyamba zari zikigaragara muri utwo duce.

Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique zongeye kugarura umutekano muri Pundanhar na Nhica do Ruvuma, uduce duherereye mu burengerezuba bwa Palma mu birometero 55 uvuye mu mujyi wa Palma, ako gace kakaba kazwiho kugira imirima minini y’imyumbati.

Utu duce tumaze iminsi twarigaruriwe n’inyeshyamba zigamije kongera gusubirana uturere zatakaje mu gihe zagabwagaho ibitero n’ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique mu mwaka ushize.

Izo nyeshyamba zahunze zerekeza mu birindiro by’ingabo za SADC, izo ngabo zikaba zasabwe kuba maso no kugira uruhare mu guhagarika izo nyeshyamba.

Umuyobozi w’ingabo ziri muri urwo rugamba, Maj Gen Innocent Kabandana, yasuye ingabo mu duce twa Pundanhar nyuma gato y’uko zihigarurira. Mu ijambo rye, yashimiye izo ngabo ku kazi zakoze, abasaba gukomeza kuba maso, bakarangwa n’ikinyabupfura ndetse no kongera imbaraga mu bikorwa byo guhashya umwanzi.

Ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi baheruka guhabwa inshingano nshya, Perezida Paul Kagame yagarutse ku gihugu cya Mozambique, avuga ko Intara ya Cabo Delgado yari imaze igihe kirekire yarigaruriwe n’imitwe y’iterabwoba, Perezida wa Mozambique agasaba ubufasha ibindi bihugu birimo n’u Rwanda.

Ati “Natwe twemeza ko tuzabafasha turabikora, igice kinini ubu cya Cabo Delgado cyabonye umutekano, ingabo z’u Rwanda, abapolisi, inzego zindi z’umutekano zose zagiyemo zikorana n’abaturage n’ingabo za Mozambique kugira ngo dukemure icyo kibazo. Navuga ngo nka 85% cyarakemutse, 15% ni uduce dutoya tw’aba bantu basigaye, bahunze bagenda bajya mu bindi bice batari barimo, ubu barabakurikiranayo na ho, kugira ngo na ho bahasukure neza”.

Perezida Kagame yasobanuye ko ingabo z’u Rwanda zishobora kuzatinda mu bihugu bya Mozambique na Santarafurika.

Mu mpera z’umwaka wa 2020 nibwo Ingabo z’u Rwanda zagiye mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Repubulika ya Santarafurika, mu gihe mu mwaka wa 2021 aribwo u Rwanda rwohereje Ingabo mu gihugu cya Mozambique guhashya inyeshyamba ziri mu mitwe y’iterabwoba zari zarigaruriye Intara ya Cabo Delgado guhera mu mwaka wa 2017.

Amafoto: RDF

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

INGABO ZURWANDAZIRAKUBITAPE

SIBO yanditse ku itariki ya: 18-10-2022  →  Musubize

Ni mpamvu ki u Rwanda rwohereje abo basirikari muri icyo gihugu kwigarurira utwo duce? Ese ni kibazo ki bari bafitanye?

ALIAS yanditse ku itariki ya: 1-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka