Indege zitamenyekanye zagaragaye hejuru y’ibigo by’Ingabo za Amerika ziri mu Bwongereza

Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirwanira mu kirere (USAF) zatangaje ko hejuru y’ibigo bitatu bikoreramo izo ngabo mu Bwongereza, hagaragaye indege zitagira abapilote (Drones), abazibonye ntibabasha guhita bamenya aho zaturutse n’icyazigenzaga.

Abashinzwe umutekano bakurikiraniye hafi iby'izo ndege zitagira abapolote zagaragaye mu kirere
Abashinzwe umutekano bakurikiraniye hafi iby’izo ndege zitagira abapolote zagaragaye mu kirere

Izo ndege zari nto kandi ari nyinshi, umubare wazo ukaba utatangajwe kuko ngo wagendaga uhindagurika. Zagaragaye mu kirere hagati yo ku wa Gatatu no ku wa Gatanu, hejuru y’ibigo by’ingabo z’u Bwongereza zirwanira mu kirere (RAF) bya Lakenheath na Mildenhall, biri ahitwa Suffolk, hamwe na Feltwell mu Karere ka Norfolk gahana imbibi na Suffolk.

Ingabo za Amerika zirwanira mu kirere zisanzwe zikoresha ibyo bigo, zatangaje ko bitahise bimenyekana niba izo ndege ari iz’umwanzi cyangwa se niba hari umugambi mubi zari zifite.

Inkuru dukesha BBC iravuga ko izo ngabo za Amerika zitatangaje niba zakoresheje ubushobozi zifite bwo kurwanya ibitero byo mu kirere mu gukumira izo ndege, ariko zitangaza gusa ko zifite uburenganzira bwo gukingira ibyo bigo.

Biyemeje kurushaho gucunga umutekano w'ibi bigo by'ingabo zirwanira mu kirere
Biyemeje kurushaho gucunga umutekano w’ibi bigo by’ingabo zirwanira mu kirere

Umuvugizi w’ingabo za Amerika zirwanira mu kirere ziri ku Mugabane w’i Burayi ntiyashatse gutangaza byinshi byerekeranye n’izo ndege nto zagaragaye mu kirere mu rwego rwo kurinda umutekano w’ibihakorerwa.

Icyakora yavuze ko izo ndege bazikurikiraniye hafi, zikaba ngo nta cyo zahungabanyije haba ku bakozi, ku nyubako no ku bikoresho biri muri ibyo bigo bya gisirikare. Nubwo nta cyo zangije ariko, ibyabaye ngo ntibagomba kubifata nk’aho nta cyo bivuze, ahubwo biyemeje kurushaho kurinda umutekano w’ibyo bigo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka