Indege yari itwaye Visi Perezida wa Malawi yaburiwe irengero
Yanditswe na
Ernestine Musanabera
Indege ya gisirikare ya Malawi yari irimo Visi Perezida wa Malawi, Saulos Chilima hamwe n’abandi bantu icyenda, yaburiwe irengero, nyuma y’uko yari imaze guhaguruka i Lilongwe mu murwa mukuru w’icyo gihugu, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kamena 2024.
Indege yabuze mu ikoranabuhanga rya Radar ryerekanaga aho iherereye, bikaba bikekwa ko intandaro y’uko kubura ari ikirere kitari kimeze neza.
Iyi ndege yahagurutse mu murwa mukuru, Lilongwe ikaba yerekezaga mu Majyaruguru y’iki gihugu, ku kibuga cy’indege cya Mzuzu.
Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera, yahise asubika urugendo yagombaga kugirira mu birwa bya Bahamas muri Amerika, ategeka ko ibikorwa byo gushakisha iyo ndege byihutishwa.
Ohereza igitekerezo
|