Indege yari itwaye abantu 132 yakoze impanuka

Indege ya kompanyi yo mu Bushinwa yitwa China Eastern Airlines yari itwaye abagenzi 132 yahanutse igwa mu gace k’imisozi miremire mu ntara ya Guangxi, nk’uko abashinzwe iby’indege babitangaje.

Iyi ndege yari irimo abagenzi 123 n’abakozi b’indege icyenda (9) nk’uko bivugwa n’ikigo gishinzwe indege za gisivili mu Bushinwa (Civil Aviation Administration of China - CAA).

Abapfuye, n’impamvu yo guhanuka kw’iyi ndege ntibyahise bitangazwa.

Iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 737-800, yahanukiye mu gace k’imisozi miremire, ituma haba umuriro mu ishyamba, nk’uko ikinyamakuru cya Leta kibitangaza.

Byari biteganyijwe ko iyi ndege ihaguruka i Kunming saa 13:15 ku isaha yaho (ni ukuvuga saa 07:15 ku isaha yo mu Rwanda) yerekeza i Guangzhou.

Mu myaka igera ku 10 ishize u Bushinwa bufite amateka meza mu by’indege zitwara abantu.

China Estern ntabwo yahise igira icyo ivuga kuri iyo mpanuka, ariko kuri konti yayo yo ku rubuga nkoranyambaga Weibo yahinduye ifoto yayo ishyiraho ifoto y’ibara ry’ikijuju (grey), nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yakomeje ibitangaza.

Imbuga zerekana ingendo z’indege zerekana ko yamaze isaha imwe gusa mu kirere. Yahanukiye hafi y’umujyi wa Wuzhou mu Ntara ya Guangxi ihana imbibi na Guangzhou, umujyi munini mu Majyepfo ashyira Iburasirazuba.

Amakuru ya nyuma y’urubuga FlightRadar24 yerekana ko urugendo rw’iyi ndege rwarangiye saa 14h22 ku isaha yaho (ni ukuvuga saa 8h22 zo mu Rwanda) ikaba yari iri ku butumburuke bwa metero 982.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka