Imodoka y’umupadiri yagonze barindwi mu bakirisitu yari aje kwigisha

Imodoka y’umupadiri yabuze feri ubwo yari ageze kuri Santarari ya Gaseke yo mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero, igonga abakirisitu barindwi.

Kugeza ubu ntiharamenyakana ababa basize ubuzima muri iyo mpanuka, uretse umwana umwe muto wahise ugwa aho, nk’uko bitangazwa n’umwe mu baturage witwa Mukankangura Felicité wari uhari ubwo impanuka yabaga.

Mukankangura yabwiye Kigali Today ko bari bahagaze imbere ya misa ari abakirisitu benshi bakabona imodoka ya padiri ije ibasanga yiruka.

Ngo ababishoboye bagerageje guhunga ariko kuko bari benshi igongamo barindwi barimo n’umwana muto wahise yitaba Imana.

Yagize ati "Bamwe bari mu kiriziya abandi bari hanze bategereje ko misa itangira tubona imodoka ya padiri iza yiruka idusatira, bamwe turahunga ariko igonga barindwi. Yari no kwinjira mu kiriziya n’uko habaye Imana."

Avuga ko polisi yahise itabara, itwara abakomeretse kwa muganga. Padiri we ngo wasaga n’ufite ihahamuka yashatse gusubira mu modoka ngo ahunge ariko abaturage bavuza induru bamubuza kuyinjiramo.

Igitambo cya misa cyakomeje kiraba kuko hahise haza undi mupadiri, ngo n’ubwo byagaragaraga ko abakirisitu bari bagihungabanye.

Kigali Today irakomeza kubakurikiranira aya makuru ku nzego zibishinzwe, mu rwego rwo kumyenya uko abagonzwe bifashe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ngo bari bahagaze imbere ya misa ari abakristu benshi....Iyi nkuru rwose ni imbarirano kandi uwayibaze yahubanganye. Ni ukwihangana.

Mbarirende yanditse ku itariki ya: 3-04-2018  →  Musubize

Mbese uwo mupadiri yaba yakomeretse? Ariko bagomba gukurikirana impamvu yari agerageje kwiruka

MUGISHA BONTE ELITE yanditse ku itariki ya: 5-04-2018  →  Musubize

Twihanganishije imiryango yakozweho niyo mpanuka! None uwo Mu padiri ntazwi? Kiliziyayo c? So mudukurikuranire iby’iyo nkuru yakababaro!

Niyonkuru Theogene! yanditse ku itariki ya: 2-04-2018  →  Musubize

Uyu mupadiri ninde? Kiliziya Ni iyihe? Hari saa ngahe?

Athanase yanditse ku itariki ya: 1-04-2018  →  Musubize

Ariko koko murabona iyi nkuru koko ivuze iki?? Ni Padiri we hehe?? Paroisse ya Hehe??? Diocese ya Hehe??? Ubunyamwuga ni ngombwa svp. Inkuru nk’izi ntacyo ziba zisobanuye pe. Sorry for that

Ruzindana yanditse ku itariki ya: 1-04-2018  →  Musubize

Ni stagiaire mumwihanganire

gahore yanditse ku itariki ya: 3-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka