Ikirunga cya Nyiragongo kirimo kuruka

Abaturage bari i Busasamana muri Rubavu bitegeye ikirunga cya Nyiragongo baravuga ko babonye igikoma kimanuka kivuye ku munwa w’ikirunga.

Ubu imyotsi yaka iraboneka ihereye mu kibaya gihuza u Rwanda na Congo.

Abaturage bakegereye bakavuga ko igikoma kirimo kwerekeza i Goma.

Kuva ikirunga cyatangira kuruka nta mutingito urumvikana.

Gusa abaturage mu mujyi ya Goma na Gisenyi batashywe n’ubwoba ndetse imodoka zimwe zatangiye kuva mu mujyi basa n’abahunga bagana muri Rugerero batinya ko byaza kubasanga mu mujyi wa Gisenyi.

Bamwe mu baturage bahunze baravuga ko bahisemo guhunga kuko bumvise bigeze mu kibaya cyegereye u Rwanda.

U Rwanda rwafunguye imipaka ngo rutangire kwakira abanye-Congo bahungiye iruka rya Nyiragongo mu Rwanda. Abakozi ba Croix Rouge bihutiye kugera ku mupaka w’u Rwanda na Congo baje gufasha kwakira abo baturage.

Perezida Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, wari uri mu ruzinduko rw’akazi i Burayi yahisemo kurusubika bitunguranye, kugira ngo aze gukurikiranira hafi iki kibazo kiri kubera mu Majyaruguru y’igihugu ayobora.

Abanyekongo bashimiye Perezida Kagame wasabye ko imipaka ifungurwa kugira ngo abagizweho ingaruka n’iruka ry’iki kirunga babashe kubona ubuhungiro mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Eee, ubwo giheruka kuruka nagiye i Goma Iki kirunga cyari cyahangije koko. Ibirunga biruka babyita Active volcanoes . Nubwoko bwibirunga biba bikiruka (active). Iyo bigiye kuruka ikirere giherereyemo kiratukura tukutuku kandi inyamaswa ziri hafi aho zibimenya nambere yo gutukura kwikirereImbeba, Inzoka, gusa abantu babimenya aruko ikirere gitukuye bagahunga. Ariko ubundi nge mbonamo uburangare niba bizwi ko ikirunga kiruka kuki abaturage badatura kure cyane yacyo noneho bakajya bakorera ibikorwa bitari Remezo nkubuhinzi nibindi. Ndi Perezida wa RDC nabimura, nkahita AMANEGEKA ubundi abaturage bameze nkintama nge sinahatura kandi mbizi ko kiruka nukwishyira mukaga. Ibi birunga byitwa active volcanoes kugirango biruke imbere munda yabyo bigiramo ibikoma byitwa lava biba byashyushye kuri dogere 500c. Iyo kirutse aho ibibikoma biguye birahangiza , iyo bimaze guhora aho byaguye byitwa magma. Iyo ari ahantu hahingwa harera cyane. Nihanyanyishije abaturanyi bacu RDC mwihangane ariko muzahimuke.

Musemakweli Prosper yanditse ku itariki ya: 23-05-2021  →  Musubize

nukuri Urwanda rukomese rube Indashyikirwa pe, ubutabazi buba bukenewe kuko twese turabantu kd nabaturage tubigiremo uruhare rwose

philbert yanditse ku itariki ya: 23-05-2021  →  Musubize

Goma yaragowe koko? ubu turongeye dusubiye kuri 0

Musemakweli Prosper yanditse ku itariki ya: 22-05-2021  →  Musubize

Nibihangane ibyo kubera imana bizarangira

Cyuzuzo yanditse ku itariki ya: 22-05-2021  →  Musubize

Kuki mwandika ngo"Inkuru zikunzwe cyane"n’yaba ari izibabaje"?Mujye mwandika ngo"Inkuru zasomwe cyane"byaba ari yo byiza.

Musonera yanditse ku itariki ya: 22-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka