Ikirunga cya Nyamulagira kirimo kiraruka
Ubuyobozi bw’ikigo OVG gishinzwe kugenzura ibirunga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwemeje iruka ry’ikirunga cya Nyamulagira kirimo kurukira mu ishyamba ry’Ibirunga.
Abaturage batuye mu bice bya Rutshuru na Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru baravuga ko batangiye kubona umuriro mwinshi kuva tariki ya 12 Ukwakira 2024.
Nubwo abakozi b’ikigo gishinzwe igenzura ry’ibirunga bamaze igihe mu bikorwa by’imyigaragambyo kubera kudahembwa, Prof Charles Balagizi, umuyobozi wa OVG yatangarije ibinyamakuru byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko iruka rya Nyamulagira ririmo kuba kandi hari igikoma cyaka umuriro kirimo kumanuka mu kirunga kirimo gutemba cyerekeza mu Majyaruguru y’Iburengerazuba bw’ikirunga hamwe no mu mu Burengerazuba bw’Amajyepfo .
Avuga ko amafoto y’icyogajuguru agaragaza ko inzira eshatu zirimo kunyuramo igikoma gisohoka mu birunga kigatemba kimaze kugenda ibirometero birindwi.
Agira ati “Kuva tariki ya 13 Ukwakira 2024 ahagana mu ma saa kumi z’umugoroba, kuri Nyamulagira hagaragaye urumuri rwinshi hejuru y’ikirunga riterwa n’iruka ry’ikirunga.”
Ikirunga cya Nyamulagira giheruka kuruka mu kwezi kwa Werurwe 2023 nubwo iruka ryacyo ritagira ingaruka ku baturage kubera kuruka mu ishyamba ry’ibirunga. Icyakora cyegeranye n’ikirunga cya Nyiragongo giheruka kuruka muri Gicurasi 2021 gihitana abantu 32 ndetse gisenya amazu mu nzira zanyuzemo igikoma cy’amazuku.
Ohereza igitekerezo
|