Ikiraro cyacitse, abantu 26 bahasiga ubuzima
Abantu 26 bapfuye, abandi barakomereka nyuma y’uko ikiraro cyari kikirimo kubakwa cyacitse kigasenyuka.

Ni inkuru yagarutsweho n’ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Buhinde ku wa 24 Kanama 2023, aho bivugwa ko imirimo yo kubaka icyo kiraro yari itararangira, nyuma kigacika kikica abantu 26, aho bikekwa ko abenshi mu baguye muri iyo mpanuka bari abakozi bakoraga mu mirimo y’ubwubatsi kuri icyo kiraro.
Sky News yatangaje ko icyo kiraro cyari kigenewe za Gariyamoshi, kikaba cyari kirimo kubakwa mu Mujyi wa Sairang- Mizoram.
Abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bahise bagera ahabereye iyo mpanuka, kuko byakekwaga ko hari n’abantu baba baheze munsi y’ibice by’icyo kiraro cyasenyutse.
Amashusho yafashwe aho icyo kiraro cyacikiye agashyirwa ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza icyo kiraro gicikamo kabiri bikurikirwa n’ivumbi ryinshi ritumuka.
Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi, wari uri mu nama y’Umuryango wa ibihugu byishyize hamwe bigamije kuzamurana mu bukungu ‘BRICS’ , yabereye muri Afurika y’Epfo, yohereje ubutumwa bwo kwifatanya mu kababaro n’imiryango yaburiye ababo muri iyo mpanuka.
Ohereza igitekerezo
|