Ihohoterwa ntirikorerwa abagore gusa, n’abagabo nabo barahohoterwa

Iyo havuzwe ihohoterwa rikorerwa mu ngo abantu benshi bumva ko umugabo yahohoteye umugore, nyamara hari abagabo bamwe bavuga ko nabo basigaye bahohoterwa n’abagore babo ku buryo ndetse rimwe na rimwe banabakubita.

Ibi ngo bikaba biterwa nuko hari abagore bamwe baba barumvise nabi politiki y’uburinganire ndetse n’ubwuzuzanye.

Aba bagabo bavuga ko ibi abagore baba babiterwa no kudasobanukirwa neza gahunda y’uburinganire, aho bo baba bumva ko ari ukubashyira hejuru y’abagabo. Ibyo bigatuma bamwe bikorera ibyo bashatse mu rugo.

Hari kandi ngo n’ababa bashaka kuba abagenga b’umutungo w’urugo bonyine, abagabo babyanga bikabaviramo guhohoterwa.

Umusaza witwa Pontien Rutazihana, utuye mu murenge wa Rusatira mu Karere ka Huye, avuga ko amaze imyaka isaga 10 ahohoterwa n’umufasha we.

Uyu musaza avuga ko yabonye arembye agahitamo kwahukana agasiga umugore mu nzu wenyine, dore ko yemeza ko yabonaga uwo bashakanye atakimuha agaciro kamukwiriye nk’umugabo bashakanye. Uyu musaza avuga ko igihe cyageze ndetse umugore akajya amwima ibiryo.

Agira ati: “Ndahohoterwa kandi ntibigarukira mu rugo gusa. Hari igihe nigeze kurwara njya mu bitaro umugore aranyihorera, iyo ntagira abaturanyi ngo banyiteho sinzi uko byari kumera.

Yongeraho ati: “Kugeza ubu sinzi icyahinduye umugore wanjye. Aramutse ankundiye nakongera nkagaruka mu rugo rwanjye tugakomeza kubana nk’uko byahoze mbere.”

Nyamara umugore w’uyu mugabo we ahakana kuba ahohotera umugabo we, akavuga ko umugabo we yamutaye nyuma yo kubona ko ntako bameze mu rugo. Yongeraho ko inzara imurembeje yigendeye nyuma aza no kugaruka.

Ati: “Ubu turabana, ibyo avuga arabeshya ataha hano, ndetse n’uburiri ni bumwe, n’iyo atashye ndamusasira nkanamugaburira."

Umwe mu baturanyi b’uyu mugabo bavuga ko uyu musaza ashobora kuba afite ikibazo cy’ihohoterwa mu rugo rwe kuko ashobora kuba atagaburirwa, yagaburirwa naho agahabwa ikijumba kitagira ikindi akakirisha umunyu.

Umwe mu baturanyi b’uru rugo we agira ati: “Umugabo se utagitaha mu rugo rwe akagenda abunga, akazinduka nta n’umuturage umubonye uwo ni mugabo ki? yaraboze pe!”

Ferdinand Muneza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka