IGP Dan Munyuza yahaye impanuro abapolisi bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo

Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 08 Ukwakira 2020, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yaganirije abapolisi 176 bitegura kujya mu gihugu cya Sudani y’Epfo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, bugamije kubungabunga amahoro muri icyo gihugu.

Abapolisi bagiye mu butumwa basabwe kuzitwara neza
Abapolisi bagiye mu butumwa basabwe kuzitwara neza

Aba bapolisi 176 bagizwe na 20% by’abagore, mu rwego rwo kubarinda COVID-19 bashyizwe mu kato k’iminsi 14 mu kigo cy’amahugurwa cya Polisi giherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari (PTS-Gishari). Ni naho Umuyobozi Mukuru wa Polisi yabasanze ubwo yabahaga impanuro.

IGP Munyuza yabibukije ko bagomba kuzirikana ko bagiye bahagarariye u Rwanda, abasaba kuzitwara neza bakagera ikirenge mu cya bagenzi babo bagiye gusimbura.

Yagize ati “Mbere yo guhagararira Polisi y’u Rwanda muzirikane ko mugiye muhagarariye u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange, ntimuzasuzuguze izina ry’Umunyarwanda mu mahanga. Mugomba kurinda isura y’igihugu kibatumye”.

IGP Munyuza yakomeje abasaba kuzarangwa n’ikinyabupfura no gukora kinyamwuga nk’uko bisanzwe biranga Polisi y’u Rwanda.

Ati “Murasabwa kuzarangwa no kubahana hagati yanyu nk’uko mubisanganywe, muzarangwe no gukorera hamwe nk’ikipe. Muzagire isuku yanyu ubwanyu ndetse n’ibikoresho byanyu”.

Bahagurutse kuri uyu wa Gatanu berekeza muri Sudani y'Epfo
Bahagurutse kuri uyu wa Gatanu berekeza muri Sudani y’Epfo

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda ubwo yaganirizaga aba bapolisi 176 bitegura kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, hari hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Buri mupolisi yari yambaye agapfukamunwa, hari intera ya metero hagati y’umupolisi n’undi ndetse bari babanje gukaraba mu ntoki n’amazi meza n’isabune.

Aba bapolisi kandi mu gihe cy’iminsi 14 bari bamaze muri PTS-Gishari bapimwe icyorezo cya COVID-19, buri mupolisi ahabwa icyemezo cy’uko ari muzima (Certificate) gitangwa n’inzego z’ubuzima z’u Rwanda.

Mu mpanuro za IGP Dan Munyuza, yasabye abapolisi bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro kuzubaha umuco n’imigenzo y’abaturage b’igihugu cya Sudani y’Epfo bagiyemo.

Ati “Bariya bantu hari umuco wabo n’imigenzo ibaranga bitandukanye n’ibyanyu, igihe hari ibyo mubonye muzirinde kubaseka cyangwa ngo mubinube. Muzabarekere umuco wabo ariko namwe mukomeze uwanyu”.

IGP Munyuza yakanguriye abapolisi kuzarangwa n’ubutwari busanzwe buranga Abanyarwanda, nihagira umwanzi ubasagarira bazirwaneho kandi bashyize hamwe.

Aba bapolisi 176 bagiye bayobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Carlos Kabayiza. Bahagurutse ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Ukwakira 2020.

Bagiye gusimbura bagenzi babo bari bamazeyo umwaka urenga kubera icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

UN Peace Missions zose zifite abakozi bagera ku bihumbi 100.Zikoresha budget irenga 6.5 Billions/Milliards USD buri mwaka.Nukuvuga hafi RWF 6 Trillions. Bihwanye n’inshuro hafi 2 za Rwanda Annual Budget !!!.UN ijyaho muli 1945,intego yayo yali “kuzana amahoro ku isi”. Nyamara kuva yajyaho,hamaze kuba intambara amagana ku isi hose.Nta gihugu na kimwe yari yazanamo amahoro,ahubwo ibihugu 9 byakoze Atomic Bombs ku buryo isaha n’isaha byakoresha izo atomic bombs isi yose igashira.Uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa, UN yarananiwe.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa gusa n’Ubwami bw’imana.Nkuko dusoma muli Daniel 2,umurongo wa 44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,ishyireho ubwayo.Ubutegetsi bw’isi yose buhabwe YESU nkuko ibyahishuwe 11,umurongo wa 15 havuga.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite.Abantu byarabananiye.

karekezi yanditse ku itariki ya: 9-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka