Igitero cya FDLR cyahitanye abasivili bagera kuri 13

Igitero FDLR yateye mu gace ka Tchambutsha mu birometero 100 mu majyepfo ya Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru mu ijoro rishyira tariki 17/05/2012 cyahitanye abasivili bagera kuri 13 bo mu bwoko bwa Waloa Loanda.

Inyeshyamba za FDLR zateye igitero zihimura ku baturage kubera gufasha umutwe wa Raia Mutomboki ubarwanya, nk’uko bitangazwa na Radio Okapi.

Umukuru w’abaturage bo mu ubwoko ba Waloa Loanda, umwami Kiroba Bulenezi atangaza ko umubare w’abahitanwe n’icyo gitero ushobora kwiyongera kuko abaturage bakomerekejwe cyane n’imihoro n’imbunda byakoreshejwe na FDLR.

Arasaba ko abasirikare ba Kongo-Kinshasa kugaruka muri ako gace kugira ngo barinde umutekano w’abaturage.

Nyuma b’icyo gitero, abaturage bahungiye mu duce twa Walikale-Centre, Itebero na Karete mu gihe abandi berekeje muri Kivu y’Amajyepfo.

Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe kugoboka abari mu kaga (OCHA) byashyize ahagaraga itangazo tariki 16/05/2012 rivuga ko mu byumweru bibiri gusa by’ukwezi kwa gatanu FDLR yishe abasivili bagera kuri 50 mu Burasizuba bwa Kongo-Kinshasa.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka