Igitegereje umuvugizi wa FDLR ni ugucyurwa mu Rwanda - Umuvugizi wa FARDC

Umuvugizi w’ingabo za Congo FARDC Maj Ndjike Kaiko yatangarije Kigali Today ko Bazeye Laforge wafashwe n’inzego z’iperereza mu ngabo za Congo, amaherezo agomba gucyurwa mu Rwanda.

Le Fotge Fils Bazeye ni we wari umuvugizi wa FDLR none yatawe muri yombi
Le Fotge Fils Bazeye ni we wari umuvugizi wa FDLR none yatawe muri yombi

Kuwa 15 Ukuboza 2018 nibwo Ignace Nkaka uzwi ku mazina ya Fils Bazeye Laforge wari umuvugizi w’umutwe wa FDLR Foca hamwe n’ushinzwe iperereza muri uyu mutwe Lt Col Theophile batawe muri yombi n’inzego z’iperereza mu Ngabo za Congo FARDC ahitwa Bunagana ku mupaka bava Uganda bagana Rutshuru.

Kigali Today ivugana n’umuvugizi w’ingabo za Congo FARDC Maj Ndjike Kaiko yatangaje ko Nkaka ari mu maboko y’ingabo za Congo hamwe n’ukuriye iperereza muri FDLR, avuga kandi ko ntakabuza bagomba gucyurwa mu Rwanda.

Yagize ati “Nk’umuvugizi w’ingabo za Congo ndemeza ko umuvugizi wa FDLR Foca yafashwe, naho ibyo gucyurwa mu Rwanda cyangwa kujyanwa Kinshasa, sinjye wo kubikubwira, ibyo nakubwira, ndemeza ifatwa rye, ikindi mwamenya ni uko abarwanyi ba FDLR bose bagomba gutaha, aha ni muri Congo si iwabo, bagomba gutaha iwabo, rero nibyo bitegereje Laforge.”

Ignace Nkaka nataha mu Rwanda arasanga abandi barwanyi ba FDLR bagera kuri 550 bacyuwe na Leta ya Congo kuva tariki ya 16 Ugushyingo 2018.

Ni abarwanyi bari mu nkambi ya Kisangani, Walungu na Kanyabayonga, muri bo hakaba harimo uzwi nka Maj Faustin Mugisha ariko amazina y’ukuri ni Kabarindwi Joseph wavugiraga ku maradiyo mpuzamahanga ko batazataha ubu akaba abarizwa mu kigo cya Mutobo.

Uyu Joseph ubu avuga ko afashwe neza kandi yumva atasubira muri FDLR nyuma yo kugera mu gihugu cye, agasanga ibyo yabwirwaga muri Congo bihabanye n’ukuri ahubwo u Rwanda ari igihugu gifite umutekano kandi kita ku baturage bacyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ABO BARWANYI NIBABACYURE MURWABABYAYE BAZE DUFATANYE KURWUBAKA KUKO FDRL IRABASHUKA URWANDA RURATERA NTIRUTERWA

NSENGIMANA THEOGENE yanditse ku itariki ya: 29-05-2021  →  Musubize

FDLR bayiciye umutwe.Ariko nkeka ko ahanini igizwe n’abantu bari bafitanye isano n’Abayobozi ba mbere ya 1994.Imana idusaba gukundana,ikatubuza kurwana,ndetse ikavuga ko abantu barwana izabarimbura ku munsi w’imperuka.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Matayo 26:52.Intwaro y’Umukristu nyakuri,ni bible.Ayikoresha ajya mu nzira akabwiriza abantu ubwami bw’imana.Akabereka uburyo banyuramo kugirango bazabone ubuzima bw’iteka muli paradizo.Akabereka ko imana idusaba twese kwiga neza bible ikaduhindura abantu beza.Duhora twinginga abantu babishaka ko batubwira tukabasanga iwabo,tukigana bible ku buntu.

mazina yanditse ku itariki ya: 17-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka