Igisirikare cya Congo cyasobanuye byinshi ku bagabye igitero i Kinshasa

Umuvugizi w’Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(FARDC),
Gen Maj Sylvain Ekenge, yasobanuye ko abagabye igitero ku bayobozi b’icyo gihugu ku Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024, ari itsinda ry’abarwanyi babarirwa muri 50 bafite ubwenegihugu butandukanye.

Gen Maj Sylvain Ekenge, Umuvugizi wa FARDC
Gen Maj Sylvain Ekenge, Umuvugizi wa FARDC

Ni igitero Gen Maj Ekenge avuga ko cyari kigendereye ingo z’abayobozi n’inzego zirimo ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Palais de la Nation), abarwanyi bakaba ngo bari bitwaje ibikoresho bikomeye birimo imbunda, indege zitagira abaderevu (drones) ndetse n’ibikoresho byo guhagarika itumanaho.

Uyu muvugizi wa FARDC avuga ko abagabye igitero bari bayobowe n’uwitwa Christian Malanga n’umuhungu we Marcel Malanga, bakaba ari Abanyekongo bafite ubwenegihugu bwa Leta zunze Ubumwe za Amerika(USA).

Gen Maj Ekenge avuga ko harimo n’abagabo babiri b’uruhu rwera, na bo bakomoka muri USA, harimo kandi n’Umunyekongo ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza, akaba yari yungirije Malanga.

Gen Maj Sylvain Ekenge avuga ko abagabye igitero baje bagambiriye gutera kwa Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa Tuluka, kwa Minisitiri w’Ingabo, Jean Pierre Bemba, ndetse no kwa Minisitiri w’Imari, Vital Kamerhe.

Avuga ko abo barwanyi bamaze gutera kwa Vital Kamerhe kuko ngo ari ho bari bazi neza, abapolisi baharinda bakarasamo umwe, abateye bahita bahindukirira ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Palais de la Nation), bamwe muri bo bararaswa, abandi bafatwa mpiri.

Gen Maj Ekenge agira ati "Igisirikare cyacu cyahise gikoresha imbaraga zikomeye, ndetse Umuyobozi wabo Christian Malanga ahita aburizwamo hamwe n’abandi batatu, kuko abapfuye muri bo bagera kuri bane harimo n’uwo muyobozi wabo."

Umuvugizi wa FARDC yirinze kugira igihugu ashinja gufasha abo barwanyi, kuko ngo iperereza rigikomeje.

Gen Maj Ekenge avuga ko umutekano wongeye kugaruka nyuma y’ibikorwa bya gisirikare n’ibya Polisi byo gufata abo bashatse guhirika ubutegetsi, akaba yijeje Abanyekongo n’abayobozi by’umwihariko, ko inzego zishinzwe umutekano zibabereye maso ku manywa na nijoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka