Ibyo u Rwanda rukora muri Mozambique bishingira ku mateka ya Jenoside rwanyuzemo - Perezida Kagame

Perezida Kagame, ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 24 Werurwe 2022, ubwo yari yitabiriye inama ya gahunda ya Aqaba kuri Afurika y’Iburasirazuba yayobowe n’umwami Abdullah II wa Jordanie. Aho yibanze ku mbogamizi z’umutekano mu gushakira hamwe ibisubizo bishya.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame yitabiriye iyi nama ari kumwe na Perezida Philip Nyusi wa Mozambique, Perezida Felix Tshisekedi wa RDC, Kassim Majaliwa Minisitiri w’Intebe wa Tanzania n’abandi batandukanye.

Iyi nama yagarutse ku bibazo by’imitwe y’iterabwoba ihungabanya umutekano mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo by’umwihariko Leta ya kisilamu ikomeje kwagukira no mu bindi bice ivuye mu gace ka Sahel ikaba yarageze muri Mozambique na RDC.

Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iyi nama, yagaragaje ko intege nke z’ibihugu mu kurwanya imitwe yitwaza intwaro ari byo bituma Leta ya kisilamu irushaho gukura no kunga ubumwe n’indi mitwe yitwara gisirikare itagendera ku matwara ya Kisilamu. Yatanze urugero rwa ADF na FDLR, asaba ko hakenewe inkunga yo gukemura iki kibazo mu buryo burambye.

Yagize ati: “Gukemura ibyo bibazo byugarije umutekano ntibigomba kuba ubucuruzi nk’uko bisanzwe. Ibisubizo bishya birakenewe nko gutanga inkunga mu buryo burambye ku bikorwa byihutirwa kandi bitanga umusaruro nk’umusingi uhamye.”

Umukuru w’Igihugu yagaragaje kandi ibikorwa by’u Rwanda muri Mozambique bikomoka ku mateka ashaririye rwanyuzemo yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati: “Uruhare rw’u Rwanda muri Mozambique rushingira ku mateka yacu yo guhagarika Jenoside ndetse twiyemeje inshingano zo kurengera abaturage.”

Yakomeje avuga ko Inyungu nyinshi zagezweho ku bufatanye n’ingabo za Mozambique n’iza SADC ariko ko hagikenewe ubufatanye mpuzamahanga kugira ngo bibashe kugera ku mutekano urambye.

Raffi Gregorian, waje uhagarariye umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, na we yagaragaje ko hagikenewe uburyo buhamye bwo kurandura ibikorwa by’iterabwoba.

Yagize ati: “Mu binyacumi bibiri birenga kuva aho ambasade za Amerika zigabweho ibitero by’ibisasu muri Kenya na Tanzaniya, twamenye ko, hakiri igitutu mu kurwanya ingufu z’iterabwoba, kubahiriza uburenganzira bwa muntu, kugendera ku mategeko, ihohotera rishingiye ku gitsina byose ariko bizashingira ku ngamba zifatika zo kurwanya iterabwoba by’igihe kirekire.

Yavuze kandi ko inama ya Aqaba ari igikoresho cy’ingenzi gishyira imbere gusangira imyumvire y’ibibazo biterwa n’iterabwoba, kumenya ibisubizo no gushyiraho imiyoboro ishobora gufasha kugabanya ingaruka z’iterabwoba ku mahoro n’umutekano ku rwego mpuzamahanga.

Muri iyi nama ya gahunda ya Aqaba kuri Afurika y’Iburasirazuba, Perezida Kagame yaboneyeho kugirana ibiganiro na mugenzi we Felix Tshisekedi wa RDC, aho bagiranye ibiganiro bitanga umusaruro byibanze ku bufatanye bw’ibihugu ndetse n’Akarere muri rusange.

Inama ya Aqaba yatangijwe n’Umwami Abdullah II bin Al-Hussein mu 2015, igamije kungurana ubumenyi no gusangira amakuru hagati y’abafatanyabikorwa mu Karere ndetse n’amahanga mu rwego rwo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.

Yagiye kandi ibera mu bindi bihugu hanze ya Jordanie mu myaka yatambutse, birimo Albaniya, u Buholandi, Nigeria, Amerika, Umuryango w’Abibumbye ndetse na Singapore, ku bufatanye n’Ubwami bwa Jordanie.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka