Ibitero bya Israel bimaze guhitana abasaga 3,000 muri Liban

Kuva Israel yatangira kugaba ibitero mu gihugu cya Liban, abantu basaga ibihumbi 3,130 bamaze guhitanwa na byo, abandi barakomereka.

Israel ikomeje kugaba ibitero muri Liban
Israel ikomeje kugaba ibitero muri Liban

Igitero giheruka ni icyo Israel yagabye kuri Liban ku Cyumweru tariki 10 Ukwakira 2024 gihitana abantu 20 barimo abana batatu.

Minisiteri y’Ubuzima muri Liban yatangaje ko iki gitero cyanahitanye abari mu bikorwa by’ubutabazi babiri bo mu mutwe wa Hezbollah kinakomerekeramo abantu batandatu.

Iki gitero Israel yakigabye mu Majyepfo y’umurwa mukuru wa Liban Beirut, hakaba hari hatuwe n’Abakirisitu benshi ndetse hakaba ari ahantu Israel idakunze kugaba ibitero muri iki gihugu.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko igitero cyo ku Cyumweru gikurikira icyari cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 9 Ukwakira 2024 kigahitana abantu makumyabiri mu Burasirazuba bwa Liban n’ikindi cyahitanye abantu 13 mu Majyepfo y’icyo gihugu.

Israel yatangiye kugaba ibitero muri Liban kuva tariki 23 Nzeri 2024 igamije kurandura burundu abarwanyi bo mu mutwe wa Hezbollah bari muri iki gihugu.

Nubwo iyi ntambara irimo kugwamo abatari bake, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko abaturage ba Liban bagomba kwitandukanya na Hezbollah kugira ngo birinde ko igihugu cyabo cyasenywa na Israel, nk’uko yabigenje mu gace ka Gaza.

Israel imaze iminsi yica abayobozi b’uyu mutwe wa Hezbollah mu rwego rwo kuwurandura burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

tubashimiye ku makuru mukomeje kuduha kandi isi ikomeze kwimakaza umuco wamahoro

IZABAYO PRINCE yanditse ku itariki ya: 12-11-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka