Hari Abanyarwanda bafungirwa muri Uganda barara bakubitwa insinga (ubuhamya)
Bamwe mu Banyarwanda bafungirwa mu gihugu cya Uganda bavuga ko buri joro bajyaga barara bakubitwa inkoni z’insinga bwacya bagasubizwa muri za kasho.
Babitangaje ku wa Gatatu tariki ya 03 Gashyantare 2021, ubwo batandatu barimo uhetse umwana (bose hamwe bakaba barindwi) bagezwaga ku mupaka wa Kagitumba ku ruhande rw’Akarere ka Nyagatare.
- Umwe mu bari bafungiwe muri Uganda yageze mu Rwanda atabasha kugenda
Ndagijimana Augustin ukomoka mu Karere ka Burera mu Murenge wa Kagogo, Akagari ka Kayenzi avuga ko mu mwaka wa 2020 yafatiwe muri Uganda yagiye kwahira ubwatsi bw’amatungo mu isambu yabo ibayo.
Avuga ko n’ubusanzwe bajyaga bajya kuyihingamo bagasarura nta kibazo bahura na cyo cyane ko hari n’Abagande ngo bazaga guhinga mu gace k’iwabo.
Akimara gufatwa ngo yagiye gufungirwa i Kisoro ahamara iminsi ibiri ahavanwa ajya gufungirwa i Mbarara na ho ahamara iminsi nk’iyo akomereza i Kampala muri gereza ya Mbuya.
Ati “Abantu bamfashe ni abo twari dusanganywe kandi twakoranaga. Nayobewe ukuntu ako kanya niswe maneko kandi twakoranaga. Ngeze i Mbarara nasanzemo abasirikare barankubita umutwe barawumena ndetse n’inzara z’intoki bazikuramo.”
Avuga ko agejejwe i Mbuya nta kintu kindi yabajijwe uretse gufungwa gusa nta rukiko rumufunze.
Avuga ko yahababarijwe cyane kuko buri joro yagombaga gukubitwa inkoni zikoze mu nsinga bwacya agasubizwa mu cyumba cya kasho.
Agira ati “Muri CMI, ijoro ryaho riragatsindwa, twirirwaga muri kasho babona umugoroba ugeze, bakenera gukubita bakaduhamagara. Inkoni zaho rero si ibiti ahubwo ni insinga baboshye barenzaho ibintu bimeze nk’ibikoba tukarara dukubitwa bwacya tugasubira muri kasho.”
Ndagijimana Augustin agira inama abandi Banyarwanda kutazahirahira bajya muri Uganda kuko ubuzima bwaho ari bubi cyane.
Avuga ko abo bita inshuti zabo bahindutse basigaye ari abanzi babo bikabije.
Inkuru bijyanye na: Umubano hagati y’u Rwanda na Uganda
- Yakorewe iyicarubozo muri Uganda bamujugunya ku mupaka atabasha kugenda (ubuhamya)
- Abanyarwanda 6 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda harimo utabasha kugenda
- Hari abasirikare ba Uganda binjiye mu Rwanda bashimuta abantu – Minisitiri Biruta
- Nabaye mu musarane amezi 6 ku mapingu nambaye uko navutse - Umwe mu barekuwe na Uganda
- Abanyarwanda 12 bari bafungiye muri Uganda bageze mu Rwanda
- Abandi Banyarwanda barekuwe na Uganda bageze mu Rwanda
- U Rwanda rumaze kwakira abandi Banyarwanda bari bafungiwe muri Uganda (Video)
- Uganda igiye kurekura Abanyarwanda 130 yari ifunze mu buryo budakurikije amategeko
- Gutoterezwa muri Uganda bitumye yiyemeza gushakira imirimo mu Rwanda
- Dore imyanzuro ifatiwe mu nama yaberaga ku mupaka wa Gatuna/Katuna
- Amafoto: Kagame, Museveni, Tshisekedi na Lourenço bageze i Gatuna
- Perezida Kagame yakiriye João Lourenço na Tshisekedi mbere yo kwerekeza i Gatuna
- Perezida wa Angola João Lourenço araye mu Rwanda
- Nzabonimpa ngo bamujyanye mu gitero cya Kinigi bamushoreye nk’intama
- U Rwanda rwakiriye neza irekurwa ry’Abanyarwanda bari bafungiye muri Uganda
- Abanyarwanda 15 barekuwe na Uganda bageze mu Rwanda
- Uganda yarekuye Abanyarwanda 13
- Nubwo Abanya-Uganda badusaba gufungura imipaka, ni bo bayifunze – Perezida Kagame
- U Rwanda na Uganda birarekura abafungiye muri buri gihugu mu byumweru bitatu
- U Rwanda rwongeye gusaba Uganda kurekura Abanyarwanda bafungiyeyo
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
abanyarwanda nibareke kujya yugandape ntabwo badukunda