Hari abagira impungenge zo kugenda mu ndege itwawe n’umugore – Lieutenant Mwiza

Ubwo yarangizaga kwiga ibyerekeranye no gutwara indege muri Werurwe 2016 mu kigo cya Akagera Aviation, Lieutenant Ariane Mwiza, yabaye umwe mu banyeshuri batsinze neza, icyo gihe bakaba barasoje amasomo yo gutwara indege ari abasirikare 14 bo mu ngabo z’u Rwanda (RDF).

Muri 2017, Lt. Mwiza yoherejwe muri Sudani y’Epfo mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (UNMISS) aho yafatanyaga na mugenzi we gutwara kajugujugu zifashishwaga muri ubwo butumwa.

Lieutenant Ariane Mwiza w’imyaka 25 y’amavuko ubu ari mu butumwa nk’ubwo, akaba amaze koherezwamo inshuro eshatu, kandi avuga ko yumva nta mpungenge afite zo gukora ako kazi.

Muri iki gihe abagore boherezwa mu butumwa bwo kugarura no kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi. Bakora akazi katoroshye aho bamwe bakora akazi ko gutwara indege, abandi bakajya ku rugamba rwo kugarura umutekano ku butaka, abandi bagakora mu buvuzi, hakaba n’abakora akazi k’Abapolisi.

Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo abagore bahawe umwanya mu butumwa bw’amahoro, umusaruro ugerwaho mu gihe gito kuko bagira ubumenyi bwihariye mu kumvikanisha abahanganye kandi bakagira n’impano mu kumva neza ikibazo kiba cyavutse.

Nyamara imibare y’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko umubare w’abagore mu butumwa nk’ubwo ukiri muto. Iyo mibare igaragaza ko mu bantu ibihumbi 98 bari ahantu 13 hatandukanye ku isi mu butumwa bw’amahoro, abagore bangana na 6%.

U Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kuzirikana abagore bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

Kuri uyu munsi, Ikinyamakuru KT Press cyegereye Lieutenant Ariane Mwiza umaze igihe muri ubwo butumwa, asobanura byinshi byerekeranye n’akamaro k’umugore cyangwa umukobwa mu kugarura amahoro no kumvikanisha impande ziba zihanganye. Yanagarutse ku kamaro yasanzemo katuma abandi bakobwa n’abagore bashishikarira kujya muri ibyo bikorwa byerekeranye n’umutekano.

Lieutenant Ariane Mwiza w’imyaka 25 y’amavuko, yize amashuri yisumbuye muri Lycée Notre Dame de Citeaux. Avuga ko ubu arimo kwiga ibyerekeranye n’imibanire y’Ibihugu (International Relations) muri Kaminuza.

Yize ibijyanye no gutwara indege mu ishuri rya Akagera Aviation riherereye mu Rwanda, akaba yarabyize kuva mu mwaka wa 2014 kugeza muri 2016. Mu mwaka wakurikiyeho yahise atangira kujya mu butumwa bw’amahoro.

Ubwo yajyaga muri ubwo butumwa ku nshuro ya mbere, avuga ko kuri we yabonaga ari ibintu bidasanzwe kandi biteye amatsiko, kuko aribwo bwa mbere yari yoherejwe mu kazi nk’ako hanze y’igihugu.

Ati “Biba bishimishije kwisanga ukorana n’abantu bo mu bihugu bitandukanye. Umenya imico y’ahantu hatandukanye, ukagera no mu bindi nihugu biba bishyushye cyane cyangwa bikonje cyane ugereranyije n’igihugu cyawe cy’amavuko. Imbogamizi zibamo ni uko wisanga ukora akazi kiganjemo abagabo benshi, ku buryo bamwe ndetse batekereza ko ari akazi gakorwa n’abagabo gusa, kuko usanga abagore bakora ako kazi ari bake cyane.”

“Ntiwapfa kumva ijwi ry’umugore uvugira ku maradio abari mu butumwa bakoresha bavugana, ndetse usanga hari abagira impungenge zo kugenda mu ndege itwawe n’umugore. Icyakora izo mpungenge zigenda zishira, kuko hari abo usanga bishimye iyo babonye ko bagiye gutwarwa n’umugore.”

Ku kibazo cy’umubare muto w’abagore bari mu butumwa bwo kugarura amahoro, Lieutenant Mwiza asanga uwo mubare ukwiye kuzamurwa, hagashyirwaho gahunda zikundisha abagore n’abakobwa kujya mu gisirikare no mu gipolisi, ndetse bamwe bakoherezwa muri ubwo butumwa mu rwego rw’amahugurwa, kwiyungura ubumenyi no kwimenyereza.

Mwiza avuga kandi ko abagore bari muri ubwo butumwa bunguka ubumenyi bwo gukemura amakimbirane haba mu bihugu by’amahanga ndetse no mu bihugu byabo bakomokamo, ndetse bikanabafasha no kubera abandi icyitegererezo, bakamenya no kwikorera ubuvugizi bakabukorera n’abandi bagore, cyane cyane baharanira uburenganzira bwabo, dore ko usanga abagore hirya no hino ku isi bagikandamizwa.

Ku kibazo cy’umubare muto w’abagore bari mu butumwa bwo kugarura amahoro, Lieutenant Mwiza asanga uwo mubare ukwiye kuzamurwa, hagashyirwaho gahunda zikundisha abagore n’abakobwa kujya mu gisirikare no mu gipolisi, ndetse bamwe bakoherezwa muri ubwo butumwa mu rwego rw’amahugurwa, kwiyungura ubumenyi no kwimenyereza.

Mwiza avuga kandi ko abagore bari muri ubwo butumwa bunguka ubumenyi bwo gukemura amakimbirane haba mu bihugu by’amahanga ndetse no mu bihugu byabo bakomokamo, ndetse bikanabafasha no kubera abandi icyitegererezo, bakamenya no kwikorera ubuvugizi bakabukorera n’abandi bagore, cyane cyane baharanira uburenganzira bwabo, dore ko usanga abagore hirya no hino ku isi bagikandamizwa.

Abajijwe agaciro yumva guhagararira igihugu cye mu butumwa bw’amahoro mu mahanga bivuze kuri we, Lt mwiza yasubije ko guhagararira igihugu cye mu mahanga ari ishema kuri we.

Ati “Kuko icyo nkoze cyose ngikora mu izina ry’Igihugu cyanjye, nitwaje ibendera ry’Igihugu. Iyo ntekereje ko mpagarariye igihugu bintera umwete wo kuzuza inshingano zanjye uko bikwiye.”

Lieutenant Mwiza yasoje ikiganiro yagiranye na KT Press ashishikariza abandi bakobwa n’abagore gukunda akazi kerekeranye n’umutekano, ati “Kuko niba narabishoboye, n’abandi babishobora.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nukuribirakwiye kabagore n’abakobwa twigirira icyizere ntitugire ahotwiheza nange kuvakera nifuje kujyamu Gisirikare ark kubera kontabashije kwiga mburukonjyayo.harahonajyeze ngiyekwiyandikisha basabaga byibuze kubumuntarangoje 3yisumbuye ntanarimwe ninze na primair ntarayirangije mbese byarambabaje nanubu.nuko igihenjyezemo bitakwemera najyayope Gus Mwiza nakomerezaho Imana ijyimuhumugisha mubyakorabyose kumannwa.nani joro.nabandibabyifuza rwose.ntibakajye bacika intege Mwiza Courage kbs

Ishimwe peace yanditse ku itariki ya: 30-05-2020  →  Musubize

Courage sister!
Umurimo wose dukora twizeye Imana izawutugororera kdi igufashe kugera kure turakwishimira udutera ishema

Frank yanditse ku itariki ya: 30-05-2020  →  Musubize

Ikitegererezo mubakobwa, mubwiza, mubwengye n’umuco. Umuco ugyana n’intego. Intego niyo igena ubuzima. A purposeful life. Purpose creates a life. Great things are only revealed in a life that’s given. Inkotanyi cyane. Inkota niya Nyirayo 🌞🖐🐒

Amun yanditse ku itariki ya: 30-05-2020  →  Musubize

Mes respects mon lieutenant..Salut

Salim yanditse ku itariki ya: 30-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka