Hagiye gushyirwaho umutwe wa gisirikare ushinzwe kubungabunga umutekano mu karere

I Kigali hateraniye inama ihuje impuguke mu bya Gisirikare, ziga ku buryo hashyirwaho umutwe w’ingabo zihuriwemo n’ibihugu bihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba uzajya uhora witeguye gutabara ahavutse ibibazo muri aka karere.

Iyi nama yabaye kuri uyu wa Mbere ihuje abasirikare bakuru bo mu bihugu 11 bigize aka karere, itegerejweho gushyiraho umutwe ushinzwe guharanira amahoro arambye y’akarere, nk’uko byatangajwe na Colonel Said Al Omar, ushinzwe gutegura ishyirwaho ryawo.

Yagize ati: “Ugiye kujyaho ku mpamvu z’umutekano no kurwanya amakimbirane mu karere kacu (…) tukaba duhamagarira ibihugu byose kubigiramo uruhare”.

Mu ijambo rye afungura iyi nama, Major General Jacques Musemakweli, igitekerezo cyo gushyiraho uyu mutwe kitagombaga kugarukira ku kurinda akarere gusa, ahubwo ko cyagombaga no kugera ku mugabane w’Afurika wose.

Ati: “Ubwo uyu muryango watangizwaga wari ufite insgingano zo kurinda umutekano w’akarere n’Umugabano wose binyuze mu kurinda amakimbirane, kuyacunga no kuyahosha mu rwego rwo gukemura ibibazo biri mu karere no ku mugabane w’Afurika”.

Biteganyijwe ko umwaka utaha aribwo uyu mutwe witwa East African Community Force (EACF), ushobora kuba watangiye ibikorwa byawo, ariko mu 2015 akaba ariho uzaba waramaze gushing imizi.

Kugeza ubu hamaze gukorwa amahhugurwa n’imyitozo, ariko haracyari ikibazo cy’ibikoresho, nk’uko byagaragaye mu myitozo iheruka kubera i Khartoum mu 2011. Ariko abagize itsinda ritegura ishyirwa ryawo bakizera ko akarere kazafashanya mu kubikemura.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka