Guinée Equatoriale: Ibiturika byahitanye 15 abandi basaga 500 barakomereka

Perezida wa Guinée Equatoriale,Teodoro Obiang Nguema, yatangaje ko iyo mpanuka yaba yatewe n’uburangare bw’abashinzwe gucunga ibisasu biturika (explosifs) mu kigo cya Gisirikare cya Bata.

Abakomeretse barimo kwitabwaho
Abakomeretse barimo kwitabwaho

Ibiturika bigera kuri bine byashenye inzu muri icyo kigo cya gisirikare cya Bata ndetse n’inzu nyinshi zituranye na cyo. Iyo mpanuka biravugwa ko yatewe n’uburangare bw’itsinda ry’abasirikare bashinzwe gucunga ibiturika (explosifs), intambi (dynamite) n’izindi ntwaro. Uko guturika kwabaye intandaro y’urupfu rw’abantu bagera kuri 15 naho abasaga 500 barakomereka nk’uko Perezida w’icyo gihugu yabyemeje mu itangazo ryasomwe kuri Televiziyo y’igihugu.

Iyo televiziyo yagaragaje amashusho menshi y’inzu zasenyutse mu nkengero z’icyo kigo cya gisirikare ndetse n’amafoto y’inkomere nyinshi zirimo n’abana, n’abandi baryamye hasi mu bitaro, n’abarimo kongererwa amaraso.

Iryo turika ryabaye ku cyumweru tariki 08 Werurwe 2021 nyuma ya saa sita, amashusho ya televiziyo y’Igihugu (TVGE) akaba agaragaza umwotsi uzamuka uva muri icyo kigo cya gisirikare. Umwe mu batuye muri ako gace ka Bata yagize ati "Twe twumvaga ibiturika, tukabona imyotsi, ariko ntitumenye ibirimo kuba”.

Bata ni wo Mujyi munini wo muri icyo gihugu gikize cyane kuri Peteroli na Gaz ariko ngo kikaba gifite umubare munini w’abaturage bakennye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka