Goma: Imyigaragambyo yahagaritse ubuhahirane

Abanyarwanda basanzwe bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bahagaritse ibikorwa byabo mu mujyi wa Goma nyuma y’uko urubyiruko rw’Abanyekongo rubyukiye mu myigaragambyo yatumye ibikorwa bihagarara muri uyu mujyi mu rwego rwo gusaba ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) n’ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) kurwanya umutwe wa M23.

Abigaragambya bangije ibintu bitandukanye, bafunga n'imihanda
Abigaragambya bangije ibintu bitandukanye, bafunga n’imihanda

Abateguye iyo myigaragambyo bavuga ko izamara iminsi itandatu kuva tariki ya 6 kugera tariki 12 Gashyantare 2023. Iyo myigaragambyo ngo igomba guhagarika ibikorwa byose bibera mu mujyi wa Goma kuva mu mashuri, ubucuruzi, gutwara abagenzi kugera ku kazi ko mu biro.

Ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwari bumaze igihe buri kuzanzamuka bwongeye kuzahara kubera ko Abanyarwanda batinye kwambuka.

Bamwe mu baganiriye na Kigali Today batangaje ko bagerageje kwambuka ariko ntibabishoboye.

Bagize bati "Twazindutse nk’ibisanzwe twambutse umupaka dusanga muri Goma bashyizeho bariyeri, nta muntu wambuka ndetse n’abakozi ba Congo bashinzwe abinjira n’abasohoka batuburiye."

Abanyarwanda basanzwe bambutsa ibicuruzwa babijyana mu isoko rya Gahembe ryashyiriweho Abanyarwanda, ariko imyigaragambyo ntiyatumye rirema, abaririmo urubyiruko rwigaragambya rwabirukanye.

Mu mujyi wa Goma imihanda yose bayifungishije amabuye, nta modoka yatambukaga, ndetse Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru wagerageje kuganira n’urubyiruko rwigaragambya rwamusabye ko yohereza Abasirikare ku rugamba kuko badashaka ko umujyi wabo ufatwa na M23.

Abanyarwanda bashakaga kwambuka babwiye Kigali Today ko babiretse kubera gutinya iyi myigaragambyo, ibi bakaba babishingira ku kuba ari bo barimo bashakishwa.

Umwe mu babyeyi utifuje ko amazina atangazwa yagize ati "mvuyeyo ariko ngiye kwicara ntuze, Goma ni ho nakuraga amaramuko, ariko singiye kwishora mu muriro mbibona. Baratubwira ko badashaka Abanyarwanda, ubu hari imyigaragambyo. Iyo bagufashe bakwambura ibyo ufite ugahomba. Ibyiza turategereza aho bigana tuzaba dusubirayo."

Imipaka ihuza Goma na Gisenyi irafunguye ndetse ushaka kwambuka arabikora ariko abinjira muri Congo ntibashobora gukomeza barahita bagaruka mu Rwanda harimo n’abanyeshuri bajya ku mashuri basubiye mu miryango yabo.

Bamwe mu bigaragambyaga bagwiriwe n'urusengero barimo basenya
Bamwe mu bigaragambyaga bagwiriwe n’urusengero barimo basenya

Bumwe mu buryo bwo kwambutsa ibicuruzwa burimo gukoreshwa, ni Abanyarwanda bageza ibicuruzwa mu butaka buhuriweho n’ibihugu byombi (zone neutre) bakabiha Abanyekongo na bo bakabitwara.

Mu gihe Abanyekongo babyukiye mu myigaragambyo, imirwano hagati y’ingabo za Congo (FARDC) n’inyeshyamba za M23 yo yakomereje hafi y’umujyi wa Goma ahitwa Ruvunda na Karenga, mu nkengero za pariki y’Ibirunga na Nyiragongo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ko mutavuze uburyo amaduka y abanyarwanda bayasahuye ubundi barikugufata uri umunya rda baka kwambura iduka basanga Ari iry’ umunyarda barikurimena bagakuramo ibirimo byose mbese insoresore ziri gusahura Kandi ningabo za cungo zibashyigikiye umu afande muri frdc yaravuze ngo "nimubona imodoka yagisirikare cyangwa Ambulance muyihe inzita ntihagire imodoka cyangwa Moto muha inzita"

Niyo yanditse ku itariki ya: 9-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka