General James Kabarebe yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri muri Santarafurika

Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, General James Kabarebe, yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu muri Repubulika ya Santarafurika, aho yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro(MINUSCA).

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko Gen Kabarebe, uru ruzinduko arimo muri Repubulika ya Santarafurika yarutangiye ku wa Kane tariki 08 Kamena 2023.

Gen Kabarebe, uretse kubonana n’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro, yabonanye kandi n’izindi ngabo z’u Rwanda ziriyo ku bw’amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano.

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, ari muri Santarafurika, mu gihe Perezida w’iki gihugu, Prof. Faustin Archange Touadéra, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Perezida Faustin Archange Touadéra, ku gicamunsi cyo ku wa Kane, yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, baganira ku ngingo zirimo ubufatanye mu by’umutekano.

Guhera mu 2014, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Santarafurika. Ni kimwe mu bihugu bifite ingabo nyinshi mu butumwa bwa ONU bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu (MINUSCA).

Mu 2020, nibwo u Rwanda rwohereje muri Santarafurika itsinda ry’Ingabo (force protection troops) binyuze mu masezerano y’ubufatanye mu by’umutekano hagati y’ibihugu byombi.

Ni Ingabo zoherejwe gutanga ubufasha ku ziri mu butumwa bwa ONU mu guhangana n’ibitero byagabwaga n’inyeshyamba zari zishyigikiye uwahoze ari Perezida François Bozize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka