FDLR na Mai-Mai zafashe ku ngufu abagore bane

Inyeshyamba za FDLR n’abarwanyi ba Mai-Mai bafashe ku ngufu abagore bane bo mu duce twa Lubero na Walikale mu majyepfo y’iburasizuba bwa Kanyabayonga muri Kivu y’Amajyaruguru mu ijoro rishyira kuwa kabiri tariki 08/05/2012.

Abaturage batuye i Lubero bahangayikishijwe n’umutekano muke ugaragara muri ako gace kuva tariki 29/04/2012 ubwo ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo zihaviriye; nk’uko bitangazwa na Radio Okapi.

Perezida wa sosiyete sivile muri Lubero avuga ko ababajwe n’uko ingabo za Kongo zitari muri ako gace, agasaba ko zongera kuhagaruka kugira ngo abaturage bagire umutekano n’ituze.

Mu minsi mikeya ishize, inyeshyamba za FDLR zigaruriye igice kinini cya Masisi zagiranye amasezerano n’abarwanyi ba Mai-Mai bo ku ruhande rwa Janvier; nk’uko bitangazwa na Thomas d’Aquin Mwiti Mustafa Perezida wa sosiyete sivile muri Kivu y’Amajyepfo.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka