FDLR ifite abantu bagera ku 500,000 ishobora gukuramo abarwanyi - Umushakashatsi

Umutwe witwaje intwaro wa FDLR, ntukiri itsinda ry’abantu bake basigaye ku basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, ahubwo wahindutse ihuriro rigari ry’imikorere n’imibereho bya gisirikare, nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bw’umuhanga mu by’Akarere k’Ibiyaga Bigari, Dr. Alex Mvuka Ntung.

Ashingiye ku mateka, ibarura ry’abaturage n’indi mibare igenderwaho, Dr Mvuka avuga ko gusobanukirwa neza FDLR bisaba kurenga imibare isanzwe ivuga ku barwanyi bayo, ahubwo hakarebwa uburyo uyu mutwe wafashe igihe kirekire cyo kwinjira mu Burasirazuba bwa Congo.

Ubushakashatsi bwe busubira inyuma bugahera nyuma ya Jenoside yabaye mu 1994, ubwo abasirikare bagera ku 35,000 bahoze mu ngabo z’u Rwanda n’interahamwe ziri hagati ya 80,000 na 100,000 bahungiraga muri Congo.

Ikintu gikomeye yagarutseho, ni uko aba bantu batigeze bamburwa intwaro, bituma bongera kwisuganya maze bagenda bashinga imizi mu bice bitandukanye bya Congo.

Mvuka yashyize ahagaragara igice cy’ubu bushakashatsi ku biganiro byabereye ku mbuga nkoranyambaga, aho yasubizaga bamwe mu banyamakuru bo muri Congo bashyigikiye Leta ndetse na Minisitiri w’Itangazamakuru Patrick Muyaya.

Nk’uko Dr. Mvuka abivuga, abakomotse kuri FDLR bakwirakwijwe mu duce twa Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo nomu bindi bice bya Congo, bakaba batuye ahantu nka Katale, Kibumba, Mugunga, Kalehe, Nyantende na Kamanyola.

Uku gukwirakwira kwabo mu gihe cyashize, kwatumye bashobora kwivanga cyane mu baturage bahatuye no gukorana n’indi mitwe yitwaje intwaro, bituma babona uburyo bukomeye bwo gukuramo abarwanyi bashya.

Dr. Alex Mvuka Ntung
Dr. Alex Mvuka Ntung

Ashimangira ko uru ruvange rw’abakomoka ku mpunzi, imitwe yitwaje intwaro ibafasha ndetse n’abaturage babashyigikiye, rurimo abagera ku 500,000 bashobora kuvamo abarwanyi.

Nk’uko Dr Mvuka abisobanura, uwo mubare munini w’abantu ubafasha gukomeza kubaho, nubwo bahura n’igitutu cya gisirikare, n’umubare w’abarwanyi uhindagurika.

Anavuga kandi ko FDLR yashoboye kwinjira mu bice by’ingenzi bya Congo y’Iburasirazuba mu buryo bwateguwe neza. Aha harimo inzira iva Lubutu igaca Kisangani igana mu ntara zo mu majyaruguru nka Mongala na Nord-Ubangi, ndetse n’izihuza Bukavu, Mwenga na Uvira.

Hari n’aho bamwe mu barwanyi bayo bavugwa ko bageze muri Congo-Brazzaville. Uyu mushakashatsi agaragaza kandi ko hari ibihumbi by’abarwanyi bari mu mashyamba nka Itombwe, bigaragaza ko uyu mutwe ufite ubushobozi bwo kwimuka no guhindura imikorere.

Ubushakashatsi bugaragaza ko FDLR itakiri umutwe woroheje w’abarwanyi gusa, ahubwo yahindutse ihuriro rikorana n’indi mitwe.

Dr Mvuka avuga ko hari ubufatanye hagati ya FDLR n’ingabo za Congo (FARDC), ndetse n’imitwe yitwaje intwaro ifatanya na zo ya Volontaires pour la Défense de la Patrie (VDP), izwi cyane nka Wazalendo.

Ibyavuye mu bushakashatsi byerekana ko hari abantu bashinzwe guhuza abayobozi ba FDLR n’ab’ingabo za Congo, kandi uyu mutwe wagiye uhabwa ibikoresho, amahugurwa ndetse n’ibikoresho, hagamijwe kubafasha kurwanya AFC/M23.

Ubushakashatsi bunagaragaza imiterere y’ubuyobozi n’aho abarwanyi ba FDLR bakorera, cyane cyane muri Kivu y’Amajyepfo, mu bice birimo Mwenga, Fizi na Walungu.

Mvuka avuga kandi ko hari ibimenyetso by’ubufatanye burushaho kwiyongera, hagati ya FDLR n’inzego za Leta y’u Burundi n’abandi bafatanyabikorwa babo, bigatuma ibikorwa by’uyu mutwe birushaho gusakara mu karere.

Agaragaza ko ihuriro rigizwe na Leta ya Kinshasa, u Burundi, Wazalendo na FDLR rifite ububasha bukomeye ku baturage. Atanga urugero rw’umuhanda uhuza Uvira na Baraka, ufite ibilometero 80, ukaba urimo bariyeri 17.

Arebeye nko mu Rwanda, urugendo Kigali - Huye rufite ibilometero 125, ariko nta bariyeri n’imwe ihari. Tekereza ku ntera y’ibilometero 80, kuri buri bilometero bine uhasanga bariyeri ugomba guhagararaho, ugatanga ruswa cyangwa igice cy’ibyo utwaye, yaba amata ugiye kugurisha cyangwa imboga.

Dr Mvuka agaruka kandi ku kamaro gakomeye ka Minembwe, agace k’imisozi miremire muri Kivu y’Amajyepfo gatuwe cyane n’Abanyamulenge.

Avuga ko kugenzura aka gace bifite akamaro kanini ku ruhande rwa gisirikare, ndetse no mu by’imiyoborere n’imibanire y’akarere, cyane cyane ku birebana n’u Rwanda n’Abatutsi bo muri Congo barimo Abanyamulenge.

Bujumbura, Kinshasa ndetse na FDLR, bafata Minembwe nk’inzira ishobora kubaganisha i Kigali. Mvuka avuga ko iyo aka gace kagenzuwe n’iryo huriro, byaba bivuze ko ikibaya kinini cya Ruzizi gifite ibilometero byinshi by’ubutaka burambitse, cyabafasha kugaba ibitero ntawe ubitambitse berekeza mu Rwanda.

Ubushakashatsi bwa Mvuka bugaragaza ko FDLR itakiri umutwe w’abarwanyi gusa, ahubwo yahinduye imiterere mu gice cya gisirikare, icy’urusobe rw’ibitekerezo bya politiki ndetse n’igice cy’imibereho y’abantu.

Nubwo raporo mpuzamahanga zirimo n’iz’Umuryango w’Abibumbye zivuga ko abarwanyi ba FDLR bari hagati ya 1,000 na 2,000, Dr Mvuka we yibanda ku buryo uyu mutwe wubatse butuma ukomeza kubaho.

Avuga ko FDLR igifite uruhare rukomeye mu bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Congo, atari ukubera ubunini bwayo gusa, ahubwo kubera uburyo yivanze mu mibereho y’abatuye aka karere.

Ubushakashatsi bwe bunenga cyane imvugo y’abatavuga rumwe n’u Rwanda ndetse n’abarwanya umutwe wa M23, ivuga ko FDLR itakiri ikibazo cy’umutekano. Mvuka avuga ko iyi myumvire igarukira ku kureba uduce tumwe tw’akarere twafashwe na M23, ariko FDLR ikaba yaramaze gukwirakwira mu bice byinshi bya Congo.

Isesengura rya Dr Mvuka ntiryemeranya n’iyi myumvire, aho ryerekana ko iciriritse cyane kandi irebera ku gace gato.

Aho kubura burundu, iri tsinda ryagiye rihindura uburyo rikoreramo, rikinjira mu baturage b’aho rikorera, mu yindi mitwe yitwaje intwaro ndetse no mu nzego zimwe zishamikiye ku butegetsi, bituma rikomeza kubaho.

Nk’uko ubu bushakashatsi bubivuga, abafitanye isano na FDLR n’abayishyigikiye bari mu nzego zitandukanye muri Congo, nko mu ngabo za Leta (FARDC), mu mitwe y’abaturage bicungira umutekano ndetse no muri zimwe mu nzego za politiki.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka